skol
fortebet

Perezida wa Venezuela yafunguye imipaka

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Zenezuela Nicolas Maduro umaze igihe yarafunze imipaka y’ igihugu akabuza abaturage be guhahirana n’ igihugu cya Colombia bigatuma igihugu cye gisubira inyuma mu bukungu ndetse n’ abaturage benshi bagatangira kumwamagana bamusaba ko yava ku butegetsi kuri ubu yafunguye imipaka abaturage bongera guhahirana. i.
Al jazeera Televiziyo y’ Abanyakatari yatangaje ko nyuma y’ uko abaturage bataribake barenga 20 baguye muri iyi myigaragambyo ndetse benshi bagakomerekeramo, Abatavuga rumwe n’ (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Zenezuela Nicolas Maduro umaze igihe yarafunze imipaka y’ igihugu akabuza abaturage be guhahirana n’ igihugu cya Colombia bigatuma igihugu cye gisubira inyuma mu bukungu ndetse n’ abaturage benshi bagatangira kumwamagana bamusaba ko yava ku butegetsi kuri ubu yafunguye imipaka abaturage bongera guhahirana. i.

Al jazeera Televiziyo y’ Abanyakatari yatangaje ko nyuma y’ uko abaturage bataribake barenga 20 baguye muri iyi myigaragambyo ndetse benshi bagakomerekeramo, Abatavuga rumwe n’ iyi leta ya Venezuela barasaba ko haba amatora y’umukuru w’igihugu mushya ndetse bakanasaba ko Perezida Nicolas Maduro yakwegura ndetse akabazwa umutungo w’igihugu wasubiye hasi kuburyo bo batiyumvisha.

Mugihe kandi ubukungu bwigihugu cya Venezuela buri mu marembera aho bigaragara ko bwasubiye hasi cyane bikaba bikomeje guteza imvururu muri ikigihugu hagati ya leta ndetse n’abatavuga rumwe na leta ya Venezuela kurubu abaturage bakaba ari urujya n’uruza berekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Colombia gushaka imibereho myiza, nko Kwivuza, guhaha, ndetse n’ubucuruzi.



Perezida w’ igihugu cya Venezuela, Nicolas Maduro yariyarafunze imipaka mu mwaka ushize mu rwego rwo kugabanya ibicuruzwa byinjira muri Venezuela ibi bikaba byaratumye habaho kugwa k’ubukungu bw’ iki gihugu. Magingo aya imipaka yongeye gufungurwa bityo bitera umwete abongera gutumiza ibicuruzwa muri Columbia bagaruka bakanakomeza ubucuruzi bwabo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa