skol
fortebet

Burundi: Perezida Nkurunziza yagenewe imperekeza y’umurengera n’amazina y’icyubahiro

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Inteko ishinga amategeko y’u Burundi yageneye Perezida Petero Nkurunziza ndetse na Melchior Ndadaye (utakiriho) imperekeza ya miliyari y’amafaranga y’Uburundi, umushahara wa buri kwezi ubuzima bwe bwose ndetse n’amazina y’icyubahiro kuri Nkurunziza.

Sponsored Ad

Ni umushinga w’itegeko watowe ejo ku bwiganze mu Nteko, iri tegeko rivugurura iryo mu 2004 ryagenaga ibigenerwa umukuru w’igihugu nk’uko bitangazwa n’inteko y’u Burundi.

Umunyamakuru wari witabiriye imirimo y’Inteko ejo kuwa kabiri yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abadepite baganiriye ku mafaranga batekerera umukuru w’igihugu urangije manda ye watowe n’abaturage.

Abagize inteko ariko bemeje ko iri tegeko ritareba abafashe ubutegetsi mu Burundi kuri ’coup d’etat’ abo ni Michel Micombero, Jean Baptiste Bagaza na Pierre Buyoya.

Abadepite bamwe ngo bavugaga ko perezida yahabwa miliyoni 500 z’amarundi, abandi miliyari imwe, abandi miliyari ebyiri.

Uyu munyamakuru utifuje gutangazwa umwirondoro ati: "Byarangiye bumvikanye ko bazabaha miliyari imwe y’amafaranga y’u Burundi". Ayo ni agera ku $530,000.

Kuri iyo mperekeza haziyongeraho guhembwa umushahara wa buri kwezi, uwo mushahara ngo ungana n’umushahara uhembwa umudepite muri uyu mwaka kongeraho kimwe cya gatatu(1/3) cy’umushahara wa minisitiri w’intebe (umwanya wemejwe n’itegeko nshinga rishya).

Kuri ibi haziyongeraho guhabwa utundi turuh (avantages) nk’uduhabwa visi perezida nko; kumuhahira, kumugurira imyenda, amavuta y’imodoka…

Kuri ibi kandi hiyongeraho kumwubakira inzu yo mu bwoko bwa Villa aho ashaka mu Burundi, kumuha abamurinda n’imodoka esheshatu zimuherekeza.

Uyu mushinga w’itegeko ureba kandi n’abategetse u Burundi badatowe n’abaturage ariko bashyizweho n’inteko cyangwa amasezerano ya Arusha.

Abo ni nka Cyprien Ntaryamira, Sylvestre Ntibantunganya na Domitien Ndayizeye kuri aba bategetsi Inteko ejo yavuze ko iziga ibyo nabo bazagenerwa ariko ngo biri munsi y’ibi byavuzwe.

Inteko ishinga amategeko yanditse isobanura ko kwemerwa k’ubutegetsi guterwa n’uko uburiho yabugezeho.

Ikavuga ko uwafashe ubutegetsi kuri ’coup d’état’ adakwiye gushimwa, ko uwabugezeho byumvikanyweho n’abanyapolitiki nawe atafatwa n’uwatowe n’abaturage mu nzira za demokarasi.

By’umwihariko kuri Perezida Nkurunziza inteko yatoye yemeza ko azamurwa mu nteko agahabwa amazina y’icyubahiro ya "umutegetsi w’ikirenga" na "indongozi yo gukundisha igihugu".

Ku mbuga nkoranyambaga Abarundi bamwe bagaragaza ko ibyagenewe umukuru w’igihugu, cyane Nkurunziza ukiriho, ari umurengera ku gihugu gikennye kandi kiri mu bihe bidasanzwe by’ingengo y’imari.

Abandi bavuga ko ari macye ku muntu wakoreye igihugu akakitangira, bakabona ko akwiye arenze ayo.

Umushinga w’iri tegeko washyigikiwe n’inama y’abaminisitiri b’u Burundi iteraniye i Gitega uyu munsi kuwa gatatu nk’uko byatangajwe kuri Twitter n’umuvugizi wa perezida w’u Burundi.

Ibitekerezo

  • Harya ngo Africa izatera imbere??Wapi.Ibi nabyo ni ugusahura igihugu witwaje ko ukiri ku butegetsi ariko witegura kubuvaho.Ikindi kandi,murabona ko iri tegeko rireba presidents b’Abahutu gusa.Ikibabaje nuko uyu Nkurunziza yiyita ko ari umurokore.Nta mukristu nyawe wakora ibi byo kuronda amoko no gusahura igihugu gikennye.Nonese niba ba Buyoya barakoze coup d’état,Nkurunziza we yishe abantu bangana iki igihe mu ntambara yanugejeje ku butegetsi?
    Nibe na bariya bakoze Coup d’état ntabwo babanje kumena amaraso.Ufata ubutegetsi abanje kurwana,aba yarishe abantu benshi mu ntambara,harimo inzira-karengane nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa