skol
fortebet

Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi yavuze ku nyandiko zasohowe zo kumuta muri yombi

Yanditswe: Monday 09, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi yatangaje ko kuba ubutegetsi buriho mu Burundi bumushinja kwica uwamusimbuye Melchior Ndadaye ari igikorwa kigamije kwiyegereza ubwoko bumwe mu gihe amatora yegereje.

Sponsored Ad

Ubucamanza bw’u Burundi bwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare ashinjwa mu bwicanyi kuri Bwana Ndadaye n’abandi bategetsi bakuru mu 1993.

Mu kiganiro yagiranye na Africa24, Bwana Buyoya yavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye mu myaka 26 ishize ababukoze bazwi, babihaniwe ndetse bamwe barangije igihano cyabo.

Ati: "Ariko iyo myaka yose, nyuma hari umuntu wagize igitekerezo aravuga ngo ababihaniwe ni bato, ababahaye amabiwriza ntibahanwe".

Mu Burundi, imanza z’abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Ndadaye n’ubu ntizirarangira, hari bamwe mbere bahamijwe icyaha, biganjemo abasirikare bato.

Leta y’u Burundi ubu ivuga ko umugambi wo kwica Perezida Melchior Ndadaye n’abandi bategetsi bari ku ruhande rwe, wacuzwe na Pierre Buyoya wagiye gusubira gufata ubutegetsi nyuma y’imyaka mikye.

Bwana Buyoya, intumwa y’umuryango wa Africa yunze ubumwe mu karere ka Sahel, avuga ko ibyo ari kuregwa byatangiye kuvugwa cyane habura umwaka umwe ngo amatora abe mu Burundi.

Ati: "Imyaka 15 nyuma, mbona ubutegetsi buriho bwaratangiye kugira intege nkeya, kuri jyewe icyo biriya bivuze ntabwo ari ikintu cyo kurwanya kudahana, guteza imbere ubutabera, ni ugukoresha ubutabera mu nyungu za politiki".

Ni igikorwa cyo gushaka kwiyegereza abo mu bwoko bwa Perezida Ndadaye ari nabo bo mu bwoko bwa Nkurunziza, ni ukuvuga ngo ’njyewe Nkurunziza ubu ndakomeye bihagije ngo mporere perezida wanyu’".

Ubutabera bw’u Burundi bufite abantu bagera kuri 50 bwashyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi, Bwana Buyoya avuga ko byose ari impamvu z’uko ubutegetsi bukeka ko ari abakeba muri politiki.

Muri aba harimo abo ubutegetsi bushinja uruhare mu mvururu zabaye mu Burundi mu 2015 zakurikiye igerageza ryo guhirika ubutegetsi.

Ntazongera kujya muri politiki nubwo yabisabwa

Bwana Buyoya avuga ko we atari umukandida muri politiki y’u Burundi. Ati: "Nakoze ibishoboka byose mu guteza imbere u Burundi, iki ni igihe ngo n’abandi batware urumuri".

Bwana Buyoya, ubu w’imyaka 70, yategetse u Burundi inshuro ebyiri; 1987 -1993 na 1996 - 2003, zose abanje guhirika ubutegetsi twari buhari.

Abajijwe niba abaturage bamusabye kugaruka muri politiki y’u Burundi atabyemera, yabisetse avuga ko abifitemo ubunararibonye.

Ati: "Hari igihe nari mu butumwa bugamije kuganira n’umutegetsi washakaga gufata manda ya gatatu, bakavuga ngo arashaka gufata manda ya gatatu kuko abaturage babishaka".

"Ariko njye narabikemanze, ndababwira nti ’niba ari uko bimeze, ni inde uri mu mwanya mwiza wo kumenya igikwiye, ni abaturage cyangwa ni wowe?’"

Yavuze ko nta na rimwe azongera kugaruka muri politiki y’u Burundi.

Ku nyandiko zo kumuta muri yombi zashyizweho na leta y’u Burundi yagize ati: "Turarenga 50 baziriho, ariko dukomeje kwidegembya kuko isi yose izi impamvu izo manda bazidushyiriyeho".

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Abantu bayoboye ibihugu hafi ya bose bakoze ibintu bibi,harimo ubwicanyi no gusahura igihugu: Mobutu,Idi Amin,Kadafi,Bokasa,Obote,Museveni,Nkurunziza,Habyarimana,Kayibanda,Sindikubwabo,etc....
    Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa