skol
fortebet

Polisi iri guhiga bukware umugabo wakubise uwahoze ari umugore we kugeza hafi ku rupfu

Yanditswe: Saturday 15, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Polisi yo mu gihugu cya Kenya irashakisha uruhindu umugabo wakubise uwahoze ari umugore we kugeza hafi ku rupfu maze yarangiza akamufungirana mu nzu ubwo agashyira umugabo we babana irufunguruzo.

Sponsored Ad

Uwo mugabo witwa Kelvin Kalela Munguti bivugwa ko amaze gukubita uwo mugore w’imyaka 20 inshuro nyinshi zitabarika aho yamukomerekeje ku mutwe ndetse no ku nda.

Rose Mei yabwiye NairobiNews ducyesha iyi nkuru ko atari ubwa mbere akubiswe n’uyu mugabo wahoze ari uwe.

Ati“Yarankubitaga nkajya kwa muganga,ari kuri iyi nshuro yankubise bikabije”.

Yavuze kandi ko yamukubise adatoranya aho akubita kuko ntiyatinye kumukubita akamuvuna ikiganza,amukomeretsa bikomeye ku nda,amukuraho akaguru anamukubita ku munwa ndetse n’izuru.

Nk’uko Rose akomeza abivuga ngo bijya kuba yari yicaye mu rugo ubwo uwo mugabo araza ahita atangira kumukubita bikomeye mbere yo kumufungirana mu nzu ahita ajyana urufunguzo.

Ubwo Kelvin yahise ajya kureba umugabo w’uwo mugore amuha urufunguzo aranamubwira ngo najye gufata umurambo mu nzu ye.Umugabo yaraje ahita ajyana Rose kwa mu muganga by’igitaraganya.

Aba bombi bari bamaranye imyaka ibiri bashakanye banafitanye umwana umwe.Rose avuga ko umutekano mucye aterwa na Kelvin ugamije kumusenyera.

Yavuze ko mbere bakibana yamubangamiraga aho yakoraga nk’umuseriveri akamutegeka ko atagomba kuvugana cyangwa ngo ahe serivise umuntu w’igitsina gabo.

Iki kibazo cyahise kigezwa kuri polisi,magingo aya Kelvin arimo gushakishwa hasi hejuru ngo aboneke aryozwe ubu bugome.

Ibitekerezo

  • Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa