skol
fortebet

Polisi yarashe umujura wiswe ikigoryi nyuma yo gufatwa avuye kwiba Televiziyo kuri Polisi

Yanditswe: Saturday 29, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Polisi ya Kenya yarashe umujura arapfa wiswe ikigoryi, nyuma yo gusimbuka uruzitiro yikoreye Televiziyo yari avuye kwiba mu kigo cya polisi.

Sponsored Ad

Ibi byabereye kuri sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Shauri Moyo. Amakuru avuga ko uwarashwe yari kumwe n’undi mugenzi we wari wamuherekeje nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibitangaza.

Ngo Polisi ikibona bariya bagabo yabasabye guhagarara, aho kubyubahiriza umwe muri bo yikura pisitori atangira kurasa Polisi.na yo yahise ibarasaho, birangira umwe mu bagabo yishwe mugenzi we aracika.

Polisi ya Kenya yavuze ko uwarashwe ari uwitwa Njoro.
Televiziyo yari yibwe yo yahise igaruzwa.

Si ubwa mbere mu gihugu cya Kenya gikunze kurangwamo udushya twinshi humvikanye ubujura nka buriya.

Ku wa 19 Gashyantare uyu mwaka muri Kenya igisambo cyatunguye abatari bake ibwo kibaga Umupolisi ruswa yari amaze kwaka abashoferi.

Muri 2017 umupolisi yatawe muri yombi nyuma yo kwiba imbunda akayiha amabandi.

Muri 2018, ubwo habaga imikino y’igikombe cy’isi, abapolisi bari barinze ku irembe ry’ikigo cyabo. Bagoye kureba umwe muri iyo mikino, abajura barabatera babiba imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho by’akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa