skol
fortebet

U Rwanda rwongeye kuza imbere mu karere ka EAC mu kurwanya ruswa

Yanditswe: Thursday 23, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Raporo nshya kuri ruswa yitwa ’Corruption Perceptions Index’ isohorwa n’umuryango mpuzamahanga wo kurwanya ruswa n’akarengane irerekana ko ibihugu byinshi byadohotse mu kurwanya ruswa, ibihugu bimwe mu karere byo byazamutse mu manota ariko biguma inyuma ku rutonde.

Sponsored Ad

Umuryango wa Transparency International ukora iki cyegeranyo uvuga ko ruswa ikomeje gukwira hose mu bihugu aho za leta zumva gusa amajwi y’abakize n’abantu bashyigikiwe n’abakomeye.

Iyi raporo itondeka ibihugu 180 n’uduce biherereyemo ku isi igendeye ku buryo ruswa ihagaze mu nzego zikorera abaturage muri ibyo bihugu habajijwe impuguke n’abakora ubushabitsi (business).

Iyi raporo itanga amanota kuva kuri 0 kugera ku 100 aho amanota macye avuze ruswa nyinshi naho menshi akavuga ruswa iri ku kigero gito.

Mu cyegeranyo cy’uyu mwaka cyatangajwe uyu munsi, 2/3 by’ibi bihugu biri munsi y’amanota 50%

Ibihugu bya mbere ku isi n’ibya nyuma mu kurwanya ruswa:

Harebwe ku duce tunyuranye tw’isi, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara niyo iza inyuma n’ikigereranyo cy’amanota 32.

Muri Afurika, Seychelles niyo iza imbere n’amanota 66, igakurikirwa na Botswana(61), Cabo Verde (58), Rwanda (53) na Mauritius (52).

Muri Afurika kandi ibihugu biri inyuma ni Somalia n’amanota 9, Sudan y’Epfo (12), Sudan (16) na Equatorial Guinea ifite 16.

Transparency International ivuga ko amafaranga akoreshwa mu gutsinda amatora, kwigwizaho ubutegetsi no guhirimbanira inyungu bwite.

Nubwo hariho amasezerano yasinyiwe mu muryango w’ubumwe bwa Afurika yo gukumira no kurwanya ruswa, asaba ibihugu gushyira imbaraga muri ibi bikorwa, ishyirwa mu bikorwa ryayo riracyari hasi.

Mu karere k’ibiyaga bigari ku rutonde rw’ibihugu 180 u Rwanda ruza imbere, ruri ku mwanya wa 51, raporo iheruka u Rwanda rwari ku mwanya wa 48.

Tanzania iri ku mwanya wa 96 n’amanota 37 mu mwaka ushize Tanzania yari ku mwanya wa 99.

Kenya iri ku mwanya wa 137 n’amanota 28, umwaka ushize yari ku mwanya wa 144.

Uganda nayo iri ku mwanya wa 137 n’amanota 28, umwaka ushize yari iya 149.

U Burundi buri ku mwanya wa 165 n’amanota 19, umwaka ushize bwari ku mwanya wa 170.

DR Congo iri ku mwanya wa 168 n’amanota 15, umwaka ushize yari iya 161.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa