skol
fortebet

Raporo yagaragaje ko u Burusiya bwivanze mu matora y’ Amerika

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko abakozi b’Ibiro by’Ubutasi by’u Burusiya binjiye mu ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu matora habura ibyumweru bike ngo abe.
Iyi raporo igiye ahagaragara mu gihe bikomeje kuvugwa ko Leta y’u Burusiya yaba yarivanze mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu 2016, ibi ariko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, abyamaganira kure.
Aya makuru yahishuwe yahuriranye (...)

Sponsored Ad

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko abakozi b’Ibiro by’Ubutasi by’u Burusiya binjiye mu ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu matora habura ibyumweru bike ngo abe.

Iyi raporo igiye ahagaragara mu gihe bikomeje kuvugwa ko Leta y’u Burusiya yaba yarivanze mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu 2016, ibi ariko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, abyamaganira kure.

Aya makuru yahishuwe yahuriranye n’itabwa muri yombi rya Leigh Winner w’imyaka 25 ushinjwa kwimura amadosiye ayavana mu bubiko bw’inyandiko za Guverinoma, akayohereza mu itangazamakuru.

Intercept dukesha iyi nkuru itangaza ko habayeho kwinjira mu butumwa bw’ibanga bwa Hillary Clinton wari uhagarariye ishyaka ry’aba-Démocrates ariko uburyo bwo kubarura amajwi butahungabanyijwe n’ubwo ngo habayeho amayeri menshi y’ubutasi bw’u Burusiya bushaka kwinjiramo.

Urwego rw’Iperereza mu Burusiya rwagabye igitero cy’ikoranabuhanga kuri porogaramu yagenzuraga amatora muri Amerika, bohereza za emails ku bayobozi bo mu gihugu imbere mbere y’uko habarurwa amajwi ngo hanatangazwe ibyavuye mu matora.

Raporo yashyizwe ahagaragara ku ya 5 Gicurasi 2017, igaragaza mu buryo buziguye uko u Burusiya bwinjiye mu mabanga ya Amerika mu gihe cy’amatora.
Winner yatawe muri yombi na FBI, afatiwe iwe mu rugo ndetse anagezwa imbere y’urukiko i Augusta muri Georgia. Akorera Pluribus International Corporation ifite ishami muri Georgia aho yahawe akazi tariki ya 13 Gashyantare mbere yo kumena amabanga y’igihugu.

Billie Winner-Davis, nyina wa Winner, yatangaje ko umukobwa we yari asanzwe ari umunyendimi mu gisirikare cya Amerika. Ati “Sinigeze ntekereza ko yashobora kubikora. Yari yarambwiye ko adashyigikiye Perezada Trump ariko ntiyagombaga kugaragaza imyitwarire imeze kuriya.”

Isesengura ryakozwe n’urwego rw’ubutasi ryagaragaje ko hakiri ibyo gukora ngo hamenyekane uburyo umugambi w’u Burusiya washyizwe mu bikorwa ndetse n’uburyo kwinjira mu mabanga y’amatora byagize ingaruka ndetse bikavugwa ko ari iturufu yafashije Donald Trump gutsinda Hillary Clinton bari bahanganye.

FBI ikomeje iperereza ryimbitse ku cyaha Winner yakoze cyo kumena amabanga. Mu gihe urukiko rwashyiragaho impapuro zita muri yombi Winner, rwatangaje ko ku itariki ya 9 Gicurasi, uyu mukobwa yafotoje raporo zari zikubiyemo amabanga y’ubutasi azijyana binyuranyije n’amategeko, azitanga mu itangazamakuru.

Kuwa Kane, tariki ya 8 Kamena, James Comey wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe Iperereza (FBI) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yatunguwe n’ibisobanuro byatanzwe ubwo yirukanwaga mu gihe yari ayoboye iperereza ku mubano w’abayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump n’u Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa