skol
fortebet

RDC :Abantu 500 baguye mu mvururu zatewe n’umurambo

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

Amoko 2 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yarwanye aramarana apfa ko ubwoko bumwe bwashatse guhamba umurambo w’umukuru wabwo mu butaka bw’abandi.

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 500 bamaze gupfira muri iyi mirwano yatewe n’uyu murambo w’uyu mugabo, barimo abantu batwitswe ari bazima abandi batabwa mu misarani.

Ubu bwicanyi bw’indengakamere bwahuje ubwoko bw’Abatende bateye Abanunu, bwakozwe hagati ya 16 na 18 Ukuboza umwaka ushize,butwara ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi.

Umuryango w’abibumbye watangaje ko ubu bwicanyi bwari bumaze iminsi butegurwa na bamwe mu bategetsi bakuru b’aya moko yombi yo muri RDC.

Ubuyobozi bwo mu gace ka Yumbi mu ntara ya Mai-Ndombe bashinjwe kugira uburangare mu bwicanyi bwahuje aya moko yombi bugapfiramo benshi.

Abakomerekeye muri iyi mirwano bagera kuri 535 ndetse biravugwa ko hari imibiri y’abantu yajugunywe mu ruzi rwa Congo.

Muri Mutarama uyu mwaka,Umuryango w’abibumbye wavuze ko abantu barenga 890 baguye muri ubu bushyamirane bw’amoko muri RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa