skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza ya mpanuka y’indege yahitanye abantu bagera ku 157 barimo n’umunyarwanda umwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Urutonde rugaragaza ubwenegihugu bw’ abari mu ndege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka igashya ubwo yerekezaga muri Kenya, hariho Umunyarwanda 1, Kenya nicyo gihugu cyari gifitemo abagenzi benshi muri iyi ndege kuko yapfushije abaturage 32.

Sponsored Ad

Jascon Musoni , Umunyarwanda waguye muri iyi mpanuka yakoraga mu ishami ry’ Umuryango w’ abibumbye ryitwa ku mpunzi UNHCR

Jascon Musoni , Umunyarwanda waguye muri iyi mpanuka

Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter ubutumwa agira ati “Twifatanyije n’imiryango n’inshuti baburiye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yavaga i Addis Ababa igana i Nairobi. Twifatanyije na Minisitiri w’Intebe Abiy n’abaturage ba Ethiopie.”

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yagize ati “Ku ruhande rwa leta n’abaturage ba Ethiopia, ndakomeza imiryango y’ababuze ababo n’abo bakundaga baguye mu ndege ya Ethiopian Airlines Boeing 737 yagombaga kujya i Nairobi muri iki gitondo.”

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, na we yavuze ko yababajwe n’impanuka y’indege itwara abagenzi ya Ethiopian Airlines, yabaye nyuma y’iminota itandatu gusa ihagurutse igana muri Kenya.

Ati “Nifatanyije n’imiryango n’inshuti z’abari bayirimo.”

Izi ndege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max-8 ni nshya kuko zagiye ku isoko mu 2016, zigatangira gukoreshwa mu ngendo za Ethiopian Airlines muri Nyakanga umwaka ushize.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo indege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka ubwo yari imaze iminota 6 ihagurutse ku kibuga cy’ indege cyo muri Ethiopia ihitana abari bayirimo bose.

Iyi ndege yarimo abagenzi 149 n’ abakozi 8 bo mu ndege. Umuvugizi wa sosiyete Ethiopian Airlines yatangaje ko ko nta muntu n’ umwe wayirokotse.

DORE AMAFOTO Y’IYI MPANUKA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa