skol
fortebet

Reba amafoto atangaje utabonye y’umufasha wa Perezida mushya w’u Burundi Evariste Ndayishimiye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Bamwe bati ntaho Imana itagukura, yitwa Angélique Ndayubaha, izina ritari rishya muri Politiki y’igihugu cy’Uburundi, ariko rikaba ritari rizwi cyane, ariko guhera ubu rikaba byanze bikunze rigomba kumenyekana haba mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Sponsored Ad

Angélique Ndayubaha ni umugore wa mbere w’u Burundi [First Lady], kuko umugabo we, Général Major Evariste Ndayishimiye ni Perezida w’iki gihugu kuva ku wa 18 Kamena 2020, ubwo yarahiriraga inshingano zo kuyobora u Burundi mu gihe cy’imyaka irindwi.

Angélique Ndayubaha, uretse magingo aya kuba ari umufasha w’Umuyobozi Mukuru w’igihugu cy’uburundi, ni umudamu watangije ishyirahamwe ryitwa Femme Intwari ribarizwamo abagore b’abahoze mu nyeshyamba za CNDD-FDD, rikora ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’umugore no kubaka ubushobozi bwe, by’umwihariko hibandwa ku bagore batishoboye, akaba kandi akaba aribereye Umuyobozi mukuru.

Iyo urebye hirya no hino mu bitangazamakuru byaba iby’I Burundi ndetse n’ibiri mpuzamahanga ntabwo wabona amakuru menshi avuga ku mateka ya Angélique Ndayubaha, gusa nk’uko bizwi, umugabo we ari mu barwanye urugamba rwo guhirika ku butegetsi Petero Buyoboya mu myaka ya za 2000, urugamba rwarangiye muri za 2003, ubwo Ishyaka CNDD-FDD ryajyaga ku butegetsi riyobowe na Pierre Nkurunziza, aho nyuma Gen Ndayishimiye Evariste yaje kuba Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka mu 2016.

Ku wa 18 Kamena, ubwo uyu mugabo w’imyaka 52 ukunze kwitwa Neva yari amaze kurahirira kuyobora u Burundi, amafoto atangaje yagiye acicikana hanze, agaragaza uyu muryango mu bihe byo ha mbere

Muri aya mafoto harimo n’igaragaza Madamu Angélique Ndayubaha akiri inkumi, aho benshi bavuga ko atari aziko igihe kizagera akaba umugore w’umukuru w’Igihugu ukurikije uko yagaragaraga.

Ntabwo bizwi neza igihe iyi foto yafatiwe gusa Abarundi batangaza ko ari mu bihe bya mbere y’uko Nkurunziza ajya ku butegetsi mu Burundi. Bivugwa ko aha yari yaramaze gushyingiranwa na Gen Ndayishimiye

Muri iyi nkuru ntabwo turagaruka ku mateka yaranze ubuzima bw’uyu mugore, yaba we ubwe cyangwa ari kumwe n’umugabo we ahubwo tugiye kukugezaho amafoto twakuye kuri Internet amugaragaza mu bihe bitandukanye.

Iyi foto, Nyeiricyubahiro Angélique Ndayubaha yayishyize ku rukuta rwe rwa Twitter ku wa 13 Ugushyingo 2019, aho yari yayiherekeje amagambo agira ati “Narabaye umuhizi w’amahoro, nzokwama ndi umuhizi w’iterambere mu Burundi.”


Aha ni mu 2019, Angeline Ndayubaha yari yasuye Umuryango wabyaye abana batatu b’impanga



Angélique Ndayubaha akunda kugaragara ateruye abana b’impanga, imiryango by’umwihariko itishoboye yabyaye impanga arayisura akanatanga ubufasha abinyujije mu Ishyirahamwe rye


Ubwo umugabo we Evariste Ndayishimiye yarahiriraga kuyobora Uburundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa