skol
fortebet

Reba ibintu bidasanzwe kandi binatangaje ku gihugu cy’ubushinwa birimo no kuba mu basirikare benshi iki gihugu gifite harimo n’inuma 10.000

Yanditswe: Monday 20, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Buri gihugu cyose ku isi, kigira ibintu by’umwihariko wacyo haba mu muco, amateka, imiterere yacyo, imiyoborere n’ibindi binyuranye. Gusa igihugu cy’u Bushinwa, ni igihugu gifite byinshi bikirimo bitangaza buri munyamahanga wese uhageze, igihugu cyose yaba akomokamo. Ibidasanzwe ku gihugu cy’u Bushinwa ni byinshi cyane ariko turagaruka kuri bimwe muri byo muri iyi nkuru.

Sponsored Ad

Bamwe mu bakunzi b’ikinyamakuru Umuryango bifuje kumenya bimwe mu bidasanzwe kuri iki gihugu kinini ku isi, dore ko ari icya kane mu bunini nyuma y’u Burusiya, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Turabagezaho bimwe mu bitangaje ku Bushinwa, twifashishije iby’umunyamakuru wa Ukwezi.com yakozeho ubushakashatsi ubwo yageraga mu ntara n’imijyi itandukanye mu Bushinwa mu kwezi gushize kwa Kanama ndetse tunifashishe inyandiko zitandukanye zivuga kuri iki gihugu.

1. Umuntu umwe mu baturage 5 batuye isi, ni umushinwa

U Bushinwa nicyo gihugu gituwe n’abantu benshi ku isi, kuburyo abaturage b’iki gihugu bonyine bagize 1/5 cy’abatuye isi bose. Igi gihugu gifite abaturage basaga 1.408.000.000 mu gihe isi yose ituwe n’abasaga 7.000.000.000. Kugirango byumvikane neza, u Bushinwa bwonyine burusha abaturage umugabane wa Afurika wose, kuko wo utuwe n’abaturage basaga 1.216.000.000 uteranyije abaturage b’ibihugu byose biwugize.

2. Igihano cy’urupfu mu Bushinwa gihabwa abantu bangana n’inshuro 4 z’abagihabwa ahandi hose mu bihugu byo ku isi ubishyize hamwe

Igihugu cy’u Bushinwa, kigendera ku mahame ya gikomunisite aha agaciro cyane ibya rubanda. Ibyaha byinshi bifatwa nk’ubugambanyi no kwanga abaturage b’u Bushinwa, kuburyo nka ruswa ifatwa nko gushaka kugirira nabi abaturage bose b’u Bushinwa. Ibi bituma iki gihugu gihana nta mbabazi abanyabyaha, abahabwa igihano cy’urupfu buri mwaka bakaba babarwa mu nshuro enye z’abagihabwa ahandi hose ku isi uhateranyije.

Kugirango wumve uburemere bw’ibihano bitangwa mu Bushinwa, menya ko nk’umunyeshuri ufashwe akopera mu ishuri ashobora gukatirwa imyaka 7 y’igifungo. Umucuruzi unyereza imisoro cyangwa agakora ubucuruzi bwe mu buryo bwa forode, ahita ahanishwa igihano cyo kwicwa nta yandi mananiza kuko bifatwa nk’aho aba yiba Abashinwa, agamije kwangiza igihugu cyabo no kugisubiza inyuma.

3. U Bushinwa nicyo gihugu gifite abaturage bakize cyane kurusha abandi ku isi

U Bushinwa ni igihugu cya kabiri gikize ku isi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kikaba icya mbere gikize urebeye ku mibereho ya buri muturage n’impuzandengo y’ubutunzi afite. Nicyo gihugu cya mbere cyohereza mu mahanga ibintu byinshi kandi no mu bihugu by’ingeri zose. Muri 2014, u Bushinwa bwari bwigaranzuye Amerika nk’igihugu gikize kurusha ibindi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abatunze amamiliyari y’amafaranga akoreshwa mu Bushinwa bagera 190 naho abasaga miliyoni ebyiri bo bakaba batunze amamiliyoni. Ifaranga ryo mu Bushinwa ni nk’amafaranga 130 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko buri munsi 5 mu Bushinwa haboneka umuherwe mushya utunze abarwa muri miliyari bitewe n’izamuka ridasanzwe ry’ubukungu bw’Abashinwa.

4. Mu murwa mukuru w’u Bushinwa, iyo ufite akamoto kawe uba ushobora kurya amafaranga menshi y’abatunze imodoka

N’ubwo i Beijing mu Bushinwa hashyizweho uburyo bwinshi bwo kugabanya umuvundo w’imodoka ndetse n’imihanda yabo ikaba ari minini bidasanzwe, bijya bibaho kenshi ko haboneka umuvundo bityo abatwaye imodoka bakabura uko babigenza n’aho basiga imodoka zabo. Hari abasore babigize umwuga mu mujyi wa Beijing baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi, bahamya ko baba bagenda ari babiri ku tumoto twabo duto (Scooter moto) cyane ko uyu mujyi nta moto nini zitwara abagenzi zihaba, hanyuma bakagenda bahabwa akazi n’abatwaye imodoka barembejwe n’umuvundo.

Utwaye imodoka yihuta ajya mu kazi cyangwa mu yindi gahunda, aha akazi abo basore babiri, umwe akamutwara ku kamoto akamugeza aho ajya kuko ko kabasha guca mu mihanda yagenewe abanyamaguru n’amagare, hanyuma undi agasigara atwaye ya modoka agakomeza kurwazarwaza muri uwo muvundo kugeza ubwo aza gusangisha imodoka nyirayo.

5. Hari amasano Abashinwa benshi baba batazi ko ntabo bayafitanye bagira

Kuva mu 1979 kugeza muri 2015, mu Bushinwa bari bafite itegeko ryo kubyara umwana umwe kugirango bakemure ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, ariko na mbere yaho gato hari hariho iryo kutarenza babiri. Ubu buryo bwo kubyara umwana umwe, uretse kuba itegeko bwanashishikarizaga abantu kubukunda, hakoreshejwe imvugo igira iti: "Ni byiza kubyara umwana umwe ariko byaba ari akarusho ubibashije n’umwe ukamureka".

Ibi byagiye bituma benshi mu Bashinwa kugeza ubu batabasha kugira ba nyirarume, ba se wabo, ba nyirasenge, babyara babo, bakuru babo, bashiki wabo cyangwa basaba babo bo kwa nyina wabo cyangwa kwa se wabo, bakabura n’abandi bafitanye amasano atandukanye dusanzwe tumenyereye, bitewe n’uko ababyeyi babo bavutse ari ibinege cyangwa bacye cyane kaba baravukanye ari babiri. No muri 2015 ariko n’ubwo iri tegeko ryahindutse, n’ubundi byasubiye ku ryo kutarenza abana babiri.

6. Hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 40 by’abasore, muri uyu mwaka wa 2020 baraba badashobora kubona abagore

Uburyo bwo kugabanya imbyaro mu Bushinwa bwatumye hirindwa imbyaro zingana na miliyoni 400 kuva mu 1970 nk’uko byatangajwe mu bushakashatsi bwakozwe na Leta y’u Bushinwa. Ababyeyi benshi bahitagamo kubyara umwana umwe w’umuhungu, bityo usamye inda y’umukobwa agahita ayikuramo agategereza ko azabyara umuhungu. Muri 2014, ubushakashatsi bwagaragazaga ko buri mwaka, inda z’abakobwa zigera kuri miliyoni imwe zikurwamo n’ababyeyi baba bashaka kwibyarira umwana umwe w’umuhungu.

Ibi byatumye igihugu cy’u Bushinwa kigira umubare munini w’abagabo, kuburyo ubushakashatsi bugaragaza ko muri uyu mwaka wa 2020, abasore hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 40 bagejeje igihe cyo gushaka abagore, batazigera bababona keretse nibajya gushakira mu bindi bihugu bitari u Bushinwa cyangwa umugore umwe agashaka abagabo barenze umwe.

7. Abakobwa b’abashinwakazi ni abahanga kuruta abahungu kuburyo abahungu bafatirwa ku manota macye

Ubushakashatsi n’imibare y’abatsinda ibizamini mu Bushinwa, igaragaza ko umubare munini w’abakobwa ari bo batsinda cyane ugereranyije n’abahungu, ibyo bigatuma nko muri Kaminuza abahungu babafatira ku manota macye kugirango babashe kubona imyanya iba yihariwe n’abakobwa. Muri 2011, mu mujyi wa Beijing abakobwa benshi bakoze imyigaragambyo mu mahoro basaba ko abahungu batajya bafatirwa ku manota macye nk’uko bikorwa, ko buri wese akwiye guhabwa umwanya muri Kaminuza hashingiwe ku manota hatitawe ku gitsina.

8. Nta muherwe ufungwa mu Bushinwa, igifungo cye ashaka uwo aha amafaranga akakimwegurira

Mu gihugu cy’u Bushinwa, igihano cy’urupfu nicyo gihabwa uwagikatiwe ariko igihano cy’igifungo, wemerewe gushaka umuntu ukeneye amafaranga menshi akemera gufungwa mu mwanya wawe hanyuma ukamuha akayabo azidagaduramo arangije igihano cyari icyawe cyangwa se akabikora agamije gukira umuryango we. Gusa icyo gihe, iyo uri umuherwe ugashaka ufungwa mu mwanya wawe, unatanga amafaranga atari macye kuri Leta nk’ihazabu izatuma utazirara ukongera kugwa mu cyaha nk’icyo.

9. Ubunani bw’Abashinwa ni iminsi 15 kandi biba ari ikiruhuko ku bakozi

Mu gihe mu bindi bihugu, tariki ya Mbere Mutarama ya buri mwaka ari wo munsi rukombi wizihizwaho itangira ry’umwaka, mu Bushinwa ho bizihiza itangira ry’umwaka mu gihe cy’iminsi 15 yose. Gusa muri iki gihugu, indi minsi mikuru yizihizwa ku isi nk’ishingiye ku myemerere y’amadini, ntihabwa agaciro ndetse ntinazwi, abantu baba bari mu kazi kabo nk’ibisanzwe.

10. Mu Bushinwa hari aho izuba rirasa saa yine za mugitondo

N’ubwo igihugu cy’u Bushinwa ari kinini cyane, mu gihugu hose hakoreshwa igihe ngengamasaha kimwe (Time Zone). Mu gihe cyo hambere, u Bushinwa bwagiraga ibihe ngengamasaha (Time Zones) bigera kuri bitanu, ariko mu 1949 ishyaka rya gikomuninisiti ryashyizeho itegeko ryo gushyiraho igihe ngengamasaha kimwe, hagendewe ku isaha yo mu murwa mukuru Beijing. Ibi bituma hari ibice by’u Bushinwa bigera nka saa kumi n’ebyiri za mugitondo bikiri ninjoro, izuba rikaza kurasa bigeze saa yine za mugitondo.

11. U Bushinwa bworoye ingurube nyinshi cyane kandi abaturage bazirya bidasanzwe

U Bushinwa nicyo gihugu cya mbere ku isi cyoroye ingurube nyinshi, kuburyo kimwe cya kabiri cy’ingurube ziri ku isi yose, giherereye mu Bushinwa. Abashinwa kandi barya inyama z’iri tungo mu buryo budasanzwe, kuburyo impuzandengo igaragaza ko byibuze buri munsi mu Bushinwa haribwa ingurube zingana na 1.700.000.

12. Mu basirikare benshi u Bushinwa bufite, harimo inuma 10.000

Muri 2011, nibwo byatahuwe ku mu gisirikare cy’u Bushinwa, harimo ishami ridasanzwe rigizwe n’inuma 10.000. Izi nyoni ngo zifite uburyo zatojwe gukorana bya hafi n’abasirikare, kandi nazo zikabarwa mu basirikare barinda iki gihugu cy’igihangange. Uburyo inuma zitanga amakuru byihuse zikanamenyesha abandi basirikare ahari umwanzi waba agiye kugirira nabi u Bushinwa, ni amwe mu mabanga akomeye atuma u Bushinwa buba igihugu gifite umutekano utajegajega.

13. Mu Bushinwa hari ikigo gishinzwe kuvura ababaye imbata yo gukoresha internet

U Bushinwa kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku isi, bufite urubyiruko rwatwawe umutima no gukoresha ikoranabuhanga rya Internet. Ibi ariko mu Bushinwa ho bigirwa akarusho n’uko telefone igezweho (Smartphone) yagizwe ishingiro ry’ubuzima bwose bw’abashinwa, cyane cyane mu mijyi nka Shanghai, Beijing, Changchun n’ahandi umunyamakuru wacu yabashije kugera.

Kuva muri 2004, mu mujyi wa Beijing hashyizwe ikigo gifasha abantu cyane cyane urubyiruko babaye imbata y’ikoreshwa rya Internet. Abantu ibihumbi baba bari muri iki kigo bafashwa n’inzobere kugirango babashe kwigobotora ingoyi yo guhora bumwa ubuzima bwabo bwose ari ukwibera ku ikoranabuhanga rijyanye n’igihe isi igezemo hakoreshejwe ihuzanzira benshi bita murandasi cyangwa Internet mu ndimi z’amahanga.

14. Ibagirwa ibya Facebook, Whatsapp, Twitter, Google... Abashinwa ubuzima bwabo bwubakiye kuri WeChat

Mu gihe abandi benshi ku isi batwaye n’imbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Facebook, Twitter, Instagram, Youtube, Google na Gmail n’izindi, mu Bushinwa ho izi ntizemewe, nunajyayo uturutse hanze y’u Bushinwa bizagusaba ko uzagera muri iki gihugu wabanje gushyira muri telefone cyangwa mudasobwa yawe uburyo bw’ikoranabuhanga (Application) bwa VPN cyangwa ubundi bikora kimwe, bugufasha kwemererwa gufungura imbuga zibujije mu gihugu runaka. Mu bushinwa bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo zihariye, ariko urw’agahebuzo nshaka kugarukaho ni urwitwa "WeChat".

Uri no hanze y’u Bushinwa, ushobora gukoresha WeChat mu guhamagara, kwandikirana no kohererezanya amafoto cyangwa amashusho, ariko iyo ugeze mu Bushinwa usanga ubuzima bw’Abashinwa bushingiye kuri WeChat. Iyo umushinwa atubitse umutwe muri telefone arimo kwandikirana n’inshuti cyangwa abavandimwe, aba arimo kugura cyangwa kwishyura akoresheje WeChat, cyangwa nanone akaba arimo kureba inzira (location) ngo amenye aho agiye.

WeChat mu Bushinwa ihuzwa na banki, ukajya uyishyuriraho ibintu byose kandi ahantu hose, mu maduka manini n’amato birashoboka ko umuntu uri mu Bushinwa yahagura ibintu byose akishyura akoresheje WeChat, akishyura itike y’urugendo rwa gari ya moshi cyangwa imodoka, akishyura muri resitora cyangwa mu kabari, ibyo wakenera byose ufite WeChat si ngombwa ko uba ufite amafaranga Cash.

Mu Bushinwa kandi bafite izindi mbuga zikora ibyo ziriya zibujijwe zisanzwe zikora, bivuga ko ibyabo bifite umwihariko wabo kandi bikagira ikoranabuhanga n’igenzurwa rikomeye bituma amakuru y’ababikoresha adashobora kwinjirirwa n’ubonetse wese nk’uko bikunda kuvugwa kuri ziriya mbuga twavuze haruguru. Urugero nka Baidu ikoreshwa nk’uko ahandi bakoresha Google.

15. Abashinwa ni abakozi badasanzwe, mu bwubatsi ho barihariye

Muri Kamere yabo, Abashinwa iyo ubabona mu kazi kabo ka buri munsi ubona bakorana umurava bidasanzwe, ndetse hari n’abicwa n’indwara zituruka ku munaniro no gukora cyane. Mu mahame y’ishyaka rya gikomunisiti mu Bushinwa, umwana atozwa kuva akiri muto ko agomba kwitangira igihugu byaba ngombwa akaba yanagipfira ariko agaharanira inyungu z’abamukomokaho n’igihugu cye muri rusange.

Mu bijyanye n’ubwubatsi, Abashinwa baratangaje cyane. Mu mwaka wa 2014, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka itatu gusa, u Bushinwa bwakoresheje sima (Cement) iruta iyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoresheje mu bwubatsi bw’imyaka 100 yose. Ibi bishimangira uburyo inyubako z’ibikorwaremezo n’imiturirrwa byubakwa mu Bushinwa umunsi ku wundi ntahandi wabisanga ku isi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 kandi bwagaragaje ko buri mwaka hari Abashinwa babarirwa mu 600.000 bapfa kubera impamvu zifite aho zihuriye no gukora cyane, haba mu gukora amasaha y’umurengera ndetse no gukorana imbaraga nyinshi. Na hano mu Rwanda, umwubatsi wakoranye n’Abashinwa azakubwira ko yabangamiwe n’uburyo bakoresha ariko akungukira mu kumenyera gukora byinshi mu gihe gito no kudacika intege utararangiza ibyo ugomba gukora byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa