skol
fortebet

Reba igiti kidasanzwe cya Noheli cyaguzwe akayabo k’Amamiliyari y’Amanyarwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Hari abasanga ibyishimo bya Noheli ari ugutanga, kugirana ibihe byiza n’umuryango no kuruhuka nyuma y’umwaka wose umuntu ahugiye mu kazi.

Sponsored Ad

Kuri bamwe ni igihe cyo gusesagura mu gihe abizihiza uyu munsi bya nyabyo ari abavukana na Yezu bakiyemeza kubana na we mu buzima bwabo, bakamubera abahamya mu bantu.

Kuri iyi Noheli, abasura hoteli yitwa Kempinski Hotel Bahia, yo muri Espagne, barabona igiti cya Noheli cyubatse muri iyo Hoteli gitatse Diamant, amabuye y’agaciro n’imikufi y’ubwoko butandukanye.

Mu mitako y’amabara atukura, imyeru, iroza, na diamant, z’umukara, icyo giti cyakorewe iyigamiterere n’umunyabugeni witwa Debbie Wingham, gifite agaciro kabarirwa mu mayero miliyoni 11.9 agera kuri miliyoni $ 15 nk’uko iyo Hoteli ibitangaza,tuyashyize mu manyarwanda angana na Miliyari cumi n’enye na Maganabiri n’imwe n’ibihumbi magana atatu mirongo itatu na bitatu.

Uretse diamant, icyo giti gitatse imikufi itandukanye, amagi y’inyoni ya Autruche, ndetse giteye n’imibavu byose by’agaciro. Kiri gufatwa nk’igihenze kuri iyi Noheli ya 2019 nyuma y’izabanje na zo zagize zubakirwa ibiti byaciye agahigo.

Mu 2010, hoteli yitwa Emirates Palace iherereye mu mujyi wa Abu Dhabi, yari yubatse igiti cya Noheli gitatse imiringa, imikufi n’amasaha bifite agaciro ka miliyoni $11 bituma gishyirwa mu gitabo cy’uduhigo kizwi nka Guinness de Record nk’igiti cya Noheli gihenze.

Mu 2016, uruganda rw’imitako rwo muri Tokyo rwitwa Ginza Tanaka rwo rwubatse igiti kinini cyatwaye miliyoni 200 z’ama-Yen [amafaranga akoreshwa mu Buyapani] angana na miliyoni $ 1.8.

Ibitekerezo

  • Tekereza igiti gifite agaciro hafi 20 billions FRW!!! Ntabwo kigamije gushimisha Yezu,ahubwo kigamije gukurura Abakiliya (publicity). NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha" no Gucuruza: Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa