skol
fortebet

Reba imyanzuro ikakaye Perezida Museveni yafashe ikubiye mu ibaruwa yanditse kubera umwishywa we uherutse kwicwa

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yafashe imyanzuro ikomeye kubera ubugizi bwa nabi bukomeje gufata indi ntera mu gihugu cye ku buryo bwanahitanye ubuzima bwa mishywa we mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize ni bwo mwishywa wa perezida Museveni yitwa Joshua Nteireho Rushegyera yarasiwe i Entebbe ari kumwe n’umugore we, Merina Tumukunde. Ku ikubitiro byabanje kuvugwa ko aba bombi ari Abanyarwanda, gusa biza kubeshuzwa nyuma.

Nteireho uyu ni umuhungu wa mubyara wa Museveni witwa Kyoheirwe. Urupfu rwe rwaje rukurikira izindi z’abandi bantu benshi bagiye barasirwa i Kampala, muri Arua n’ahandi.

Urupfu rwa Nteireho rwababaje cyane umukuru w’igihugu cya Uganda, bituma afata imyanzuro iremereye irimo no kwirukana abapolisi bari bashinzwe kugenzura za camera zashyizwe ku mihanda mu rwego rwo gukumira ibyaha, ndetse akaba yanategetse ko batabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.

Perezida Museveni kandi abaturage n’inzego z’ubutabera avuga ko “Bibabaje” kubona polisi ifatanya n’abasivili mu byaha by’ubwicanyi.

Museveni wandikanye iyi baruwa uburakari bukomeye, yavuze ko abakomeje gukora ubwicanyi muri Uganda ari “ibicucu n’ingurube” aboneraho kwihanganisha imiryango yose yabuburiyemo abayo harimo n’uwa mwishywa we Joshua Nteireho Rushegyera.

Umukuru w’igihugu cya Uganda yavuze ko kuba ibyaha by’ubwicanyi bidacika muri Uganda ari uko ubutabera butiza umurindi abicanyi bubaha ibihano byoroheje. Ku bwa Museveni, ngo ijisho rigomba guhorerwa irindi.

Ati” Dukeneye kugira icyo dukora ku nkiko. Zikeneye kwita cyane ku bibazo by’ubwicanyi…kandi ibihano bikarememera, harimo kumanika abicanyi. Turashaka gusobanurira inkiko ibintu neza. Ijisho rigomba guhorerwa irindi, ibiri munsi y’ibyo ntabwo bizemerwa.”

Abaturage ba Uganda bo bakunze kugaragaza ko kuba ibyaha bidacika mu gihugu cyabo, ari uko polisi y’iki gihugu yamunzwe na ruswa ku buryo idafata umwanya wo guperereza ku byaha byiganjemo ibifite aho bihuriye na rubanda rugufi.

Ibitekerezo

  • Aho nabereye numvise umuntu utekereza nkanjye kubicanyi kutica.umwicanyi limwe na limwe.bimuha umwanya wokwica undi cyangwa abandi nejobundi.hariya byarabaye aho barekuye.uwishe umuntu akica abandi abatemye ubwo uwamurekuye yakabibajijwe kuko iyo atarekurwa bariya.ntibari gupfa, nubu nibamurekura.azica abandi igihano ni kimwe kubamanika.*

    Aho nabereye numvise umuntu utekereza nkanjye kubicanyi kutica.umwicanyi limwe na limwe.bimuha umwanya wokwica undi cyangwa abandi nejobundi.hariya byarabaye aho barekuye.uwishe umuntu akica abandi abatemye ubwo uwamurekuye yakabibajijwe kuko iyo atarekurwa bariya.ntibari gupfa, nubu nibamurekura.azica abandi igihano ni kimwe kubamanika.*

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa