skol
fortebet

Reba ubusumbane bukabije mu mishahara bukomeje guteza ikibazo muri Uganda

Yanditswe: Friday 02, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Komisiyo ishinzwe abakozi bal eta mu gihugu cya Uganda ikomeje kwotswa igitutu isabwa ibisobanuro ku busumbane bukomeje kugaragara mu mishahara y’abakozi aho ngo hari abayobozi bakuru mu nzego za leta bahembwa umushahara ukubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri makumyabiri bagenzi babo bakora mu zindi nzego za leta.
Urugero rutangwa ni urwo kuba intumwa nkuru ya leta yungirije ihembwa 9% by’umushahara wa Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’imisoro (URA) ndetse na 7% by’umushahara wa Guverineri wa (...)

Sponsored Ad

Komisiyo ishinzwe abakozi bal eta mu gihugu cya Uganda ikomeje kwotswa igitutu isabwa ibisobanuro ku busumbane bukomeje kugaragara mu mishahara y’abakozi aho ngo hari abayobozi bakuru mu nzego za leta bahembwa umushahara ukubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri makumyabiri bagenzi babo bakora mu zindi nzego za leta.

Urugero rutangwa ni urwo kuba intumwa nkuru ya leta yungirije ihembwa 9% by’umushahara wa Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’imisoro (URA) ndetse na 7% by’umushahara wa Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu.

Dore abantu ba mbere bahembwa menshi kurusha abandi

Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gutanga amahirwe angana (Equal Opportunity Commission), Sylvia Muwebwa Ntambi, kuri uyu wa Gatatu ushize yavuze ko niba Uganda ishaka kugera ku ntego zayo za 2020 ubu busumbane mu mushahara bukwiye gusubirwamo.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Ntambi yagaragaje ingaruka mbi zishobora guterwa n’ubusumbane bukabije bw’imishahara y’abakozi nko gusiba akazi nta mpamvu, kutagira umuhate ku kazi, ruswa n’ibindi, ugasanga serivisi zidatangwa uko bikwiye.

Yavuze ko minisiteri ishinzwe abakozi ikwiye kwihutisha ishyirwaho rya komisiyo ishinzwe kuvugurura imishahara hakagenwa imishahara ingana ku bakozi ba leta.

Abantu ba mbere bahembwa agatubutse

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko hari abayobozi bashyizweho na perezida Museveni bakemezwa n’inteko ishinga amategeko bahembwa imishahara ikubye inshuro 6 iya bagenzi babo bayoboye ibindi bigo.

Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko cyasanze umushahara uringaniye w’abantu 17 bo muri uru rwego wari miliyoni 11,182 kandi batandatu muri bo bahembwa ari hejuru y’uyu mushahara.

Ibitekerezo

  • Mwarebye ibya hano iwacu se mukareka iby’ahandi ko natwe ubusumbane bukabije?

    Ahataba ubusumbane bukabije se ni he????????

    Uruvuga undi ntirubura. Ya sekurume na yo iti: wowe se????

    Ntakazi katagorana kabisa! wamugani nk’umunyamakuru kubona inkuru buri munsi wandika biragoye cyane, niyo mpamvu rimwe narimwe mujya mwandika ibyo mwiboneye!Uratinyuka ukavuga ubusumbane mu mishahara mu Uganda wahereye iwanyu! Uratinya kuvuga interiseke n’abandi bazamu barinda ibipangu? Uratinya kuvuga Mwarimu na twatugecuru twirwa dukubura imihanda duhekenya umucanga wo mumuhanda? Uratekereza aba bantu bahembwa angahe? Noneho hari n’abatagira na mba.uribaza aba bahembwa intica ntikize kubera ntabahembwa akayabo!? Warebye iby’iwanyu ukareka ab’ibugande.

    Nuko mutaba Irwanda ngo mwirebere!!! Uwahabageza wenda mukayadutarira, mwakumirwa. Muzagere Regie y’ibibuga by’indege murwanda muzumirwa, aho batanga imishahara igendeye kumaranga mutima gusa ntakindi bagendeyeho, kuvugango warizebyo unabihingukije wanabizira. Ikigo wagirango ntabuyobozi kigira.

    Kuki se tutabona imishahara yabafande habo?

    wowe uhembwa angahe? Ugereranyije nabahembwa menshi

    Soho honyine nino nuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa