skol
fortebet

Reba umurinzi wa mbere uteye ubwoba ku Isi urinda Perezida w’Igihugu cya Malawi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Tariki ya 29 Gicurasi 2019, ubwo Perezida wa Malawi, Peter Mutharika, yari agiye kurahirira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mugi wa Blantyre ufatwa nk’uwa kabiri ukomeye muri iki gihugu, hagaragaye umurinzi udasanzwe wari ushinzwe kumucungira umutekano.

Sponsored Ad

Byatangaje abatari bacye mu bari bitabiriye uwo muhango ndetse n’imbaga nyamwinshi y’abaturage b’iki gihugu bari bitabiriye uwo muhango wo kurahira k’umukuru w’igihugu cyabo. Icyo gihe Ibiro ntaramakuru binyuranye nka AFP ndetse n’ibitangazamakuru nka The Sun biti: “Umurinzi wa mbere uteye ubwoba ku Isi!”

Uyu murinzi tutabashije kumenya amazina ye, yari ahagaze hejuru y’imodoka ya perezida Peter Mutharika, yambaye ingofero ikozwe mu cyuma, yambaye amadarubindi abiri, afite imbunda mu ntoki, yambaye amatoroshi, imyenda ya gisirikare, ku ntugu hari udukoresho tuzirinda dusa n’uduteyeho utwuma tujomba (utwo tukaba twari no ku ngofero), ikindi kandi yambaye akarindamasasu kazwi nka ‘Bulletproof’ mu Cyongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa