skol
fortebet

Rurageretse hagati ya Donald Trump na na Radio Ijwi rya Amerika ’VOA’

Yanditswe: Monday 20, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida Donald Trump udahwema kwibasira itangazamakuru yatangiye kugaba ibitero kuri Radio Ijwi rya Amerika (VOA), arishinja guha ijambo cyane abanzi b’igihugu ndetse ntiyatinya no kuvuga ko ibyo ritangaza biteye isoni, amagambo ryahise ryamagana.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma y’aho uyu mukuru w’igihugu cy’ugihangange yagaragaje ukwibasira ibinyamakuru nka CNN, The New York Times, The Washington Post, ABC News ndetse n’ibindi, abishinja gutangaza inkuru z’ibinyoma (Fake news),

Perezida Donald Trump ni umuyobozi waranzwe no guhangana n’itangazamakuru kuva yajya ku butegetsi, ku itariki 20 Mutarama 2017, nyuma y’aho byinshi mu binyamakuru byo muri Amerika, birimo ibyo twavuze haruguru, bigiye bigaruka ku makuru yashinjaga u Burusiya kwivanga mu matora yo mu 2016 bigatuma Trump ayatsinda.

Kuri ubu, Perezida Trump aravuga ko ashobora guhagarika by’agateganyo inteko ishinga amategeko mu gihe abadepite bakomeza kwanga kwemeza abantu yatoreye kuyobora imwe mu myanya ikomeye mu buyobozi bwe irimo n’uw’umuyobozi w’igitangazamakuru mpuzamahanga cya leta, Ijwi rya Amerika (Voice of America), avuga ko bakomeje kunanirwa kuyobora neza. Ni abayobozi avuga ko yifuza ko bongera ingufu mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Kuri uyu wa gatatu ushize, Perezida Trump akaba yaragize ati: “Mfite ubutegetsi busesuye”. Ni ububasha ahabwa mu ngingo ya kabiri y’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemerera Perezida ububasha “mu bihe bidasanzwe” bwo guhagarika imwe cyangwa inteko zombi za Congres nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Yasabye Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena kurangiza imirimo ishinzwe, maze ikemeza abantu yahisemo, cyangwa ikaba icumbitse imirimo yayo kugira ngo ashobore gushyiraho abo yateganyije

Yakomoje ku witwa Micheal Pack (Uri mu bo ashaka ko abadepite bemeza) yifuza ko ari we usimbura uyobora Ijwi rya Amerika muri iki gihe, Amanda Bennett, washyizweho na Perezida Obama mu 2016, ashimangira ko uyu agiyeho yakora akazi neza nk’uko babyifuza. Ati:

Ishyirwaho rya Pack rimaze imyaka ibiri ritegerejwe, ibyo bikaba byaratubujije kuyobora neza Ijwi ry’Amerika, kandi birakenewe.

Ibivugwa n’Ijwi ry’Amerika biteye ishozi. Ibyo bavuga ntibihesha ishema igihugu. Kandi Michael Pack agiyeyo, yakora akazi keza, ariko amaze imyaka ibiri ategereje, ntibaramwemeza.

Ibi rero byamaganwe n’ubuyobozi bw’Ijwi rya Amerika mu itangazo bwashyize ahagaragara, aho umuyobozi waryo, Amanda Bennett.

Amanda Bennett agira ati:

Mu myaka irenga 75, Ijwi ry’Amerika ryarangije inshingano zaryo zo kubwira amahanga amakuru abera muri Amerika, kandi ayo makuru akavugwa uko ari, yasesenguwe, akagezwa ku bice by’Isi bidafite ukundi byayageraho. Muri make, duha Ijambo abatarifite nkuko biteganywa n’ingingo ya mbere y’itegeko nshinga.

Inshingano twahawe ndazemera. Kandi iyo ndebye ukuntu abantu bumva Ijwi ry’Amerika baza ari benshi badusaba amakuru bakwizera arebana n’iki cyorezo cya Virusi ya Corona, binyereka ko amahanga atwizeye. Dukora akazi gakomeye, kandi gafite akamaro,muri ibi bihe bidasanzwe tutigeze tunyuramo mbere.

Mu minsi yashize Perezidansi ya Amerika yashinje Ijwi rya Amerika gukwirakwiza poropagande y’u Bushinwa, aho umuyobozi ushinzwe imbuga nkoranyambaga muri White House, Dan Scavino abinyujije kuri twitter yagize ati:

Abasoreshwa b’Abanyamerika bishyura poropagande y’u Bushinwa, binyuze mu Ijwi rya Amerika riterwa inkunga na Guverinoma ya Amerika! Biteye isoni!

Ni nyuma y’aho VOA yari imaze gutambutsa post igaragaza mu Ntara ya Wuhan mu Bushinwa bari mu birori byo kuva mu kato iyi ntara yagaragayemo icyorezo cya Coronavirus bwa mbere yari imazemo amezi.

Nyuma y’amasaha make, ku rubuga rwa interineti rwe Dan Scavino wo muri Maison Blanche, yashyize mu majwi Ijwi ry’Amerika, avuga ko VOA ihimba imibare ikoresheje iya Leta y’Abakomunisti kugira ngo igereranye umubare w’abantu bishwe na Corona mu Bushinwa n’abo yahitanye muri Amerika.

Ni mu gihe Ijwi ry’Amerika rivuga ko ryakoresheje imibare yashyizwe hamwe na kaminuza yemewe ya Johns Hopkins yo muri Amerika kugirango ryerekane abafashwe na Corona n’abishwe nayo mu Isi yose.

Ikinyamakuru The New York Times nacyo kivuga ko:

Ibitutsi byatutswe iriya radiyo imaze imyaka 75 ikora umwuga byari bikarishye ku buryo abasomyi bacu bamwe batekereje ko hari ibisumizi bya mudasobwa byinjiye gitumo ku rubuga rwa Maison Blanche.

Amanda Bennet uyobora Ijwi rya Amerika ni umunyamakuru w’inararibonye, watsindiye igihembo cya Pulitzer, akaba ari we muyobozi wa 29 w’Ijwi ry’Amerika mu myaka 75 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa