skol
fortebet

Shema ku myaka 7 gusa atwara indege[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Shema Graham ni umwana w’Umugande w’imyaka 7 y’amavuko gusa, ariko amaze gutwara indege yo mu bwoko bwa Cessna 172 inshuro eshatu mu gihe cy’imyitozo.

Sponsored Ad

Bitewe n’uko bidasanzwe kubona umwana ungana atya atwara indege, bamwe bamuhaye izina rya Captain risanzwe rihabwa abapilote (abatwara indege) babigize umwuga.

Nk’uko Radio Ijwi rya Amerika (VOA) yabitangaje tariki 1 Mutarama 2021, Shema yagize amatsiko yo gutwara indege ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko.

Icyo gihe yakiniraga yahanze y’inzu ya nyirakuru muri Kampala, abona indege ya Polisi ya Uganda igurukira hafi yo ku butaka nk’uko nyina, Shamim Mwanaisha usanzwe ari umukozi mu by’igendo yabisobanuye.

Mwanaisha yagize ati: “Hari icyo byakanguye mu bitekerezo bye.”

Mu 2019, Shema yatangiye kwiga amasomo yo gutwara indege, yaba ari mu rugo akiga bimwe mu bice bigize indege n’amagambo yihariye ajyanye n’iby’indege.

Byageze aho agirirwa icyizere, atangira gutwara indege ku nshuro ya mbere muri Mutarama 2020, ari kumwe n’umwigisha we usanzwe umuherekeza, Simon Bruno.

Kuri iyi nshuro, Shema yabwiye VOA ati: “[Bwa mbere] numvise meze nk’inyoni iguruka mu kirere”

Simon Bruno we yavuze ko abona Shema nk’umuntu uzaba umupilote wihariye, ati: “Captain Shema mubona nk’umupilote wihariye, uzaba icyitegererezo ku bakiri bato. Ni umuntu uzi gutwara, wita cyane ku byo gutwara indege.”

Shema nk’uko abivuga, afite inzozi zo kuzaba umupilote w’umwuga no kujya atembera mu isanzure. Umuntu w’icyitegererezo we ni umuherwe Elon Musk washinze akaba anayoboye ikigo Space X gikora ibyogajuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa