skol
fortebet

Sitade yakira abantu ibihumbi 54 bahiyihunduye ibitaro byakira abarwayi bamaze kwandura icyorezo Cononavirus[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Colonavirus ihangayikishije abashinwa ndetse n’isi yose, kuko byatumye n’ingendo nyinshi zerekeza mugihugu cy’Ubushinwa zihagarara ndetse n’ibihugu bitandukanye biburira abaturage babyo bababuza kwerekeza mu Bushinwa.

Sponsored Ad

Abashinwa nabo ubu ntibagisinzira barwana no gukiza abaturage babo ndetse no guhangana n’iki cyorezo gikomeje kubamaraho abaturage.

Mu minsi ishize muri iki gihugu, bubatse ibitaro byagombaga kwakira abarwayi ba Coronavirus gusa, ni ibitaro bivugwako byatwaye iminsi itatu gusa kugirango bibe byuzuye, ibi bitaro bavuzeko bifte ubushobozi bwo kwakira abarwayi 1000.

Muri iki Cyumweru, ku munsi wo ku wa Kane, ubushinwa bwafashe umwanzuro wo guhindura sitade nini yabo bayigira ibitaro, Wuhan Sports Center Stadium, ni sitade yambere iri muzikomeye cyane mu Bushinwa yakira abantu bagera ku 54,357.

Wuhan Sports Center Stadium abashinwa bayishyizemo ibitanda, imiti n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buvuzi, bavuzeko izajya yakira abarwayi ibihumbi 11,000.

Icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), bwa mbere cyagaragaye mu Bushinwa bwo hagati ahitwa Wuhan, gituma sosiyete z’indege zitandukanye zizihagarika.

Ikigo gishinzwe ubwikorezi bw’indege mu Bushinwa kivuga ko icyemezo cyo guhagarika ingendo cyumvikana, ariko cyiteguye kwita ku bagenzi baba Abashinwa n’abanyamahanga.

Liang yavuze ko bimwe mu bihugu byarengereye mu guhagarika ingendo ziva n’izijya mu Bushinwa, ndetse bigera n’aho bifunga imipaka.

Ati “Uku gukumira indege byagize ingaruka mbi ku isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere, byateje ibibazo abakora ingendo mpuzamahanga”.

Yasabye ibihugu byose gukurikiza inama z’imiryango mpuzamahanga ndetse n’imirongo yo gukurikiza mu gihe bifata ingamba zo guhagarika ingendo, hirindwa ko byagira ingaruka ku bwikorezi mpuzamahanga.

Sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zirimo na RwandAir zahagaritse ingendo zijya n’iziva mu Bushinwa. Uretse RwandAir, harimo na British Airways, Kenya Airways.

Hari Austrian Airlines nayo yahagaritse ingendo zijya n’iziva mu Bushinwa (Beijing na Shanghai), Swiss Airlines.

American Airlines yatangaje ko itazongera kwerekeza Shanghai na Beijing guhera tariki 9 Gashyantare kugeza tariki 27 Werurwe. Lion Air Group yo muri Indonesia, Air India na Seoul Air nazo zahagaritse ingendo zijya n’iziva mu Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa