Somalia:Ibyo abantu bise amahano byatwaye ubuzima bw’abantu 70 abandi benshi barakomereka

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 29 December 2019 Yasuwe: 3053

Abantu barenga 70 nibo bamaze kumenyekana mu bahitanwe n’igisasu cyaturikiye mu murwa mukuru wa Somalia ahagana mu masaha y’igitondo y’ejo kuwa Gatandatu taliki 28 Ukuboza 2019.



Iki gisasu cyaturikiye mu gace k’igenzura ry’umutekano ku muhanda nyabagendwa wo muri Mogadisho.

Abantu 61 nibo bajyanwe mu bitaro bapfuye ku ikubitiro nk’uko Abdikadir Abdirahman Haji Aden, yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters.

Nta mutwe w’iterabwoba n’umwe uriyitirira icyo gitero, ariko abarwanyi ba Al-Shabab bamaze kugaba ibitero byinshi muri ako gace.

Al-Shabab, umutwe w’abarwanyi ba ki Islam wiyunze na Al-Qaeda, umaze imyaka 10 waratangije urugamba rw’akinyeshyamba.

Uyu mutwe wabashije kwirukanwa mu murwa mukuru Mogadisho muri 2011, ariko kugeza ubu uracyafite ubukana bwo kugenzura uduce dutandukanye tw’iki gihugu.

Ababibonye bavuze ko yari amahano atagira uko asa.

Abaturage bavuga ko ubwo iki gisasu cyamaraga guturikana abo bantu, byari ibintu buteye ubwoba byo kubona ibice by’umubiri w’umuntu byivanze n’ibimanyu byacyo ku buryo hari n’uwabashaga kubibona agahahamurika.

Mohamed Abdirizak, umwe mu bayobozi bo muri Somalia, yavuze ko abahasize ubuzima barenga 90, ariko akavuga ko ayo ari amakuru yahawe atarashobora kwemeza.

Uwahoze ari akuriye umutekano yongeyeko ati: “Imana igirire ubuntu abahitanywe n’iki gitero cy’ubunyamaswa.”

Abantu batanu barishwe mu ntangiriro z’uku kwezi igihe Al-Shabab yateraga i Mogadisho kw’ihoteri ikundwa n’abanyepolitike, abakerarugendo ndetse n’ingabo z’igihugu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sezibera

    Aba babikoze bishe Abaslamu bagenzi babo.Birababaje cyane.
    Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.

    4 weeks ago

Inzindi nkuru

Abuburanira Trump batangiye kumvwa, menya ibyo bavuze

Abanyamategeko ba Perezida Donald Trump batangiye kumuburanira mu rubanza...
26 January 2020 Yasuwe: 58 0

Perezida w’Ubufaransa Macron yasohoye igitaraganya mu Kiliziya abasirikare...

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo yasuraga umujyi wa Yerusalemu ngo...
26 January 2020 Yasuwe: 4419 0

Wa muyobozi w’Abayisilamu muri Uganda washakanye n’umugore yagera mu rugo...

Umuyobozi w’Abayisilamu muri Uganda Sheikh Mohammed Mutumba, wayoboraga...
26 January 2020 Yasuwe: 1726 0

Inyoni nyuma yo gukora urugendo rurerure cyane yafatiwe muri...

Ikigo gishinzwe inyamaswa muri Kenya cyatangaje ko inyoni yo mu bwoko...
25 January 2020 Yasuwe: 4880 0

Reba ibikubiye mu mpamba Perezida Nkurunziza yihaye kugira ngo ave ku...

Twese turibuka imbaraga Nelson Mandela ndetse n’abakuru b’ibihugu bo mu...
25 January 2020 Yasuwe: 4533 2

Amafaranga y’u Rwanda 1050 uyafite ubu wagura inzu mu Butaliyani[AMAFOTO]

Ubuyobizi bw’umujyi wa Bisaccia uri mu majyepfo y’ubutaliyani bwashyize ku...
24 January 2020 Yasuwe: 8530 1