startimes

Stella Nyanzi watutse Perezida Museveni agiye guhabwa indishyi y’akayabo k’Amamiliyoni

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 18 December 2019 Yasuwe: 3796

Urukiko rukuru rwa Uganda rwategetse Leta ya Uganda kwishyura Stella Nyanzi, wigisha muri Kaminuza indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 50 z’amashilingi ya Uganda kubera yangiwe gukorera ingendo hanze y’igihugu.



Kuwa Mbere uru rukiko rwanzuye ko Stella Nyanzi ahabwa iyi ndishyi kubera ko yahonyangiwe uburenganzira bwe bwo gutemberera hanze y’igihugu nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Ikigo gishinzwe urujya n’uruza rw’abantu mu gihugu no hanze ya cyo cya Uganda, cyahagaritse urugendo rwa Stella Nyanzi kuwa 19 Werurwe 2017, ubwo yari ategerejwe kwitabira inama yahujije abigisha muri za kaminuza muri Amsterdam mu Buholande.

Akimara kwangirwa kuva mu gihugu, yagaragaje ko uhonyangiwe uburenganzira ndetse ko ubwo yateguraga uru rugendo yakoresheje amafaranga mesnhi ashakisha ibyangombwa by’urugendo (Visa n’itike y’indege ndetse na Hotel yagombaga kuraramo).

Umucamanza Henrietta Wolayo asoma uru rubanza, yavuze ko leta yarenze ku ingingo ya 24 y’ibwirizwashingiro ry’icyo gihugu.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu agomba kubahirizwa uburenganzira bwe n’ubuzima bwe, nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru The Observer.

Stella Nyanzi azwi cyane ku byo yandika ku rubuga rwa Facebook birwanya ubutegetsi, mbere bimwe ugasanga birimo amagambo akakaye.

Afatwa nk’umuntu wigumura ku butegetsi buriho muri Uganda, yafunzwe amezi agera kuri 18 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutukira Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu ruhame akoresheje urubuga rwa Facebook.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yatse gatanya kubera ko umugore we yavuze ko Ronaldo arenze...

Umugabo n’umugore bitwa Arsen na Lyudmila bakundanye mu gikombe cy’Isi 2002...
9 July 2020 Yasuwe: 876 0

Covid-19: U Rwanda ruri mu bihugu 4 byo muri Afurika bitemerewe kugirira...

Mu gihe icyorezo Covid-19 gikomeje kuvuza ubuhuha ku Isi, Ububiligi...
9 July 2020 Yasuwe: 2576 0

Abarundi bari mu nkambi ya Uvira barenda kwicwa n’inzara

Abarundi bari mu buhingiro muri Congo-Kinshasa mu gace ka Uvira mu nkambi...
8 July 2020 Yasuwe: 1021 0

Igihugu cy’u Burundi n’icya Sudani y’Epfo mu nzira yo kwirukanwa mu muryango...

Ibihugu by’Uburundi na Sudani y’Epfo biri mu nzira yo kwirukanwa mu muryango...
8 July 2020 Yasuwe: 874 0

Umukobwa w’imyaka 14 yahunze mu rugo ajya kubana n’umusore bahuriye kuri...

Umukobwa w’imyaka 14 utatangajwe amazina, yahunze urugo rw’ababyeyi be muri...
8 July 2020 Yasuwe: 1963 0

Perezida wa Congo ’Tshisekedi’ yatunguwe no kubona hazamurwa ibendera ritari...

Ku munsi wo kwizihiza umunsi mukuru w’ ubwigenge abaturage bo mu Ntara ya...
7 July 2020 Yasuwe: 14727 0