startimes

Sudan:Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari ishimangira ubwitange[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 October 2019 Yasuwe: 654

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, umuryango w’abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Ni imidari ishimangira ubwitange buranga aba bapolisi mu gushimangira ituze, umutekano n’amahoro muri kiriya gihugu.


Sponsored Ad


Abapolisi bambitswe imidari bari mu mutwe ushinzwe kurinda inkambi y’impuzi ziri ahitwa i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira.

Madamu Hazel Dewet uyobora intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri muri kariya gace ka Malakal niwe wari umuyobozi mukuru muri uyu muhango ndetse ni nawe wambitse aba bapolisi b’u Rwanda imidali.

Dewet yashimiye abapolisi b’u Rwanda ubunyamwuga bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu gushyigikira isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Hari kandi umuyobozi ushinzwe imikorere y’apolisi b’umuryango w’abibumbye bakorera muri icyo gihugu (UNPOL Chief of Staff), Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangonga yari anahagaraiye umuyobozi wa polisi y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo, hari n’umuyobozi wa polisi ya Loni ikorera mu gice cy’Amajyaruguru ya Sudani y’Epfo Brig. Gen Johnson Akou Adjei Koffi, hari kandi komiseri wa Polisi ya Sudani y’Epfo mu gace ka Malakal Maj. Gen Chol Atem, hari kandi abayobozi batandukanye bayoboye imitwe y’ intumwa zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ndetse n’abayobozi bo muri iki gihugu.

Mu ijambo rye umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambwitswe imidali, ACP Paul Gatambira yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye, leta ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa polisi y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abaturage b’iki gihugu ku bufatanye bagaragarije umutwe ayoboye kugira ngo ushobore kugera ku nshingano zawo.

Ni umuhango waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo akarasisi, imyitozo ngororamubiri ndetse n’imbyino gakondo ziranga umuco nyarwanda zabyinwe n’abapolisi b’u Rwanda bari bagiye kwambikwa imidali.

Uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kubungabunga amahoro muri aka gace ka Malakal wakagezemo mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2018, aho bafite inshingano zo kurinda abaturage bagera ku bihumbi 32 ( 32,000) bakuwe mu byabo n’intambara.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abapolisi 4 bafashwe amashusho bari gukubita bikomeye umugore uhagarariye...

Igipolisi cya Kenya kivuga ko hatangiye iperereza ku mashusho yafashwe kuwa...
30 July 2020 Yasuwe: 2405 0

Yiguriye imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini muri Miliyari 4 z’amafaranga...

Umugabo witwa David T Hines w’imyaka 29 y’amavuko arashinjwa kwiba asaga...
30 July 2020 Yasuwe: 3811 0

Ubu imbwa zishobora kumenya ko umuntu yanduye coronavirus ku kigero cya 94...

Ubushakashatsi wayobowe na kaminuza y’ubuvuzi bw’amatungo i Hanover mu...
30 July 2020 Yasuwe: 849 0

Perezida Kaguta Yoweri Museveni yemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora...

Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda rimaze kwemeza ko umukuru waryo...
29 July 2020 Yasuwe: 655 0

Indege yari itwaye intumwa za Uhuru mu muhango wo gushyingura Mkapa...

Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga, mu bintu bidasobanutse, indege yari...
29 July 2020 Yasuwe: 11130 0

Umugabo watwitse ibibero n’ibice by’ibanga by’umukobwa we ari gushakishwa...

Abapolisi bo mu Ntara ya Bungoma, muri Kenya barimo gushakisha umugabo...
29 July 2020 Yasuwe: 1483 0