Syria: Igitero cy’umwuka wa gaze cyahitanye abagera kuri 58
Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017
Nibura abantu bagera kuri 58 baguye mu gitero cyakoreshejwemo umwuka wa gaze mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ igihugu cya Syria nk’ uko byatangajwe n’ umutwe ugenzura ibibera muri icyo gihugu.
Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu "Syrian Observatory for Human Rights" kiri mu Bwongereza, cyavuze ko ibitero byibasiye agace ka Khan Sheikhoun byakozwe na Leta ya Syria cyangwa indege z’u Burusiya, byatumye abantu babura umwuka mwiza bagahumeka umwuka wanduye aribyo byakururiye bamwe (...)
Nibura abantu bagera kuri 58 baguye mu gitero cyakoreshejwemo umwuka wa gaze mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ igihugu cya Syria nk’ uko byatangajwe n’ umutwe ugenzura ibibera muri icyo gihugu.
Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu "Syrian Observatory for Human Rights" kiri mu Bwongereza, cyavuze ko ibitero byibasiye agace ka Khan Sheikhoun byakozwe na Leta ya Syria cyangwa indege z’u Burusiya, byatumye abantu babura umwuka mwiza bagahumeka umwuka wanduye aribyo byakururiye bamwe kubura ubuzima.
Abantu 11 muri 58 baguye muri icyo gitero ni abana.
Nyuma indege zarashe ibisasu byo mu bwoko bwa "rockets" ku mavuriro yarimo avura abarokotse, ku bakozi b’ibitaro hamwe no ku bantu baharanira uburenganzira bwamuntu.
Igisirikare cya Syria cyahakanye ko cyakoresheje ibyo birwanisho
Minisiteri y’ ingabo mu gihugu cy’ u Burusiya nayo yahakanye amakuru avuga igisirikare cy’ u Burusiya cyagabye igitero cy’ indege muri ako karere.
Biramutse byemeje ko icyo gitero cyakoreshejwemo ubumara, cyaba kibaye icya mbere cyo muri ubwo bwoko gitwaye ubuzima bw’ abantu benshi kuva muri Syria hatangira imirwano.
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje ko indege z’ intambara zagenda zinyanyagiza mu gace ka Aleppo amacupa ya bobone arimo gaze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *