skol
fortebet

Tanzania: Impunzi z’Abarundi ziri mu marira nyuma yo kubuzwa gucuruza ngo zishake amaramuko

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nyarugurusu iri mu ntara ya Kigoma muri Tanzania zivuga ko ubuzima bwazo ubu busa n’ubwahagaze kuko leta yahagaritse ubucuruzi muri iyi nkambi kuva none ku wa mbere.

Sponsored Ad

Impunzi z’Abarundi hafi ibihumbi magana abiri ziba muri Tanzania mu nkambi za Nyarugusu, Nduta na Mtendeli ziri mu ntara ya Kigoma.

Itangazo ryo guhagarika ubucuruzi muri iyi nkambi, Prosper Manirakiza avuga ko barimanitse ko mu nkambi ya Nyaruguru na we abamo.

Iri tangazo rivuga ko uzafatwa akora ubucuruzi muri iyi nkambi azashyikirizwa ubutabera. Nyamara ngo ubuzima bwabo bushingiye ku bucuruzi mu nkambi kuko badahinga.

Abategetsi b’impande zombi mbere bari baratangaje ko gucyura izi mpunzi bizatangira gukorwa tariki 1 y’ukwezi kwa 10. Impunzi zivuga ko ibi bisa no gutangira gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

Manirakiza ati: "Gufunga isoko bituma ubuzima bugorana, ariko ni ibikorwa batangiye bimaze iminsi barimo bashishikariza cyane Abarundi gutaha. Abantu turahangayitse cyane".

"Ibi babikora kugira ngo badutere ubwoba dutahe, ariko abenshi ntabwo tubyiyumvamo gutaha".

Butoyi Jackson wo mu nkambi ya Nyarugusu avuga ko imibereho y’izi mpunzi ishingiye cyane ku bucuruzi kuko nta mirima yo guhinga bagira.

Bwana Butoyi ati: "Ubuzima bw’impunzi buba busa n’ubuhagaze, nta handi hantu twashobora kujya inkambi isa n’ifunze, urumva ubu impunzi turi mu mazi abira".

"Ibi rero tubona biri mu kutwereka ko batadukeneye, ibyavuzwe [kubacyura ku ngufu] bagiye kubishyira mu ngiro".

"Impunzi twese dufite ubwoba. Ni ibintu birenze ubwenge bwacu twese kubona umuntu ari mu buhungiro akabura amahoro, yari mu maboko ya HCR, turibaza ngo twebwe twacumuye iki?"

Umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International uvuga ko wabonye inyandiko y’ibanga y’ubwumvikane bw’abategetsi b’u Burundi na Tanzania ku gucyura izi mpunzi, zabishaka cyangwa zitabishaka.

Rachel Nicholson, umushakashatsi ku Burundi wo muri Amnesty International, yabwiye BBC ko iyi nyandiko ivuga ko ibikorwa bizatangira gutegurwa mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa cyenda.

Nicholson ati: "Ikiduhangayikishije kurusha ibindi ni ingingo iri muri iyi nyandiko ivuga ko gucyura izi mpunzi bigomba gukorwa zabishaka cyangwa zitabishaka".

Madamu Nicholson avuga ko bidakwiriye kandi binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga gusubiza umuntu aho yahunze bikozwe ku ngufu.

Ati: "Ubu rero icyo turi gukora ni ugusaba izi leta kongera kubitekerezaho, zikumva ko impunzi zikwiriye gutaha ku bushake no kugira amahitamo".

Mu kwezi gushize, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Tanzania yabwiye BBC ko koko impunzi z’Abarundi bagiye kuzicyura zabishaka zitabishaka kuko ibihugu byombi byabyumvikanyeho.

BBC yongeye kumubaza muri iki gitondo maze mu butumwa bwanditse, Minisitiri Lugola abwira BBC ko ntacyahindutse gucyura impunzi z’abarundi, zibishaka cyangwa zitabishaka, bizatangira tariki 01/10.


Itangazo ribuza impunzi z’Abarundi gucuruza

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa