skol
fortebet

Tanzania: Umunyamakuru Eric Kabendera wari umaze amezi 7 muri gereza yarekuwe

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’amezi arindwi yari amaze muri gereza, umunyamakuru Eric Kabendera ukomeye muri Tanzania, yarekuwe nyuma yo kugirana ubwumvikane n’ubushinjacyaha ku cyaha yaregwaga.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru yari yahamijwe ibyaha byo kunyereza imisoro, kubona amafaranga mu buryo butemewe mu gihe yahanaguweho umugambi wo gutegura icyaha.

Ku cyaha cyo kunyereza imisoro, yemeye kwishyura amadolari ya Amerika 75 000 mu gihe kitarenze amezi atandatu. Ku cyaha cyo kubona amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yishyuye amande y’amadolari 43 000.

BBC yatangaje ko Kabendera yishyuye andi madolari 108 kugira ngo ahite arekurwa.

Itabwa muri yombi ry’uyu munyamakuru muri Nyakanga umwaka ushize ryavuzweho cyane, imiryango mpuzamahanga irengera abanyamakuru n’iharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko ahita arekurwa kuko byafatwaga nko kwibasira itangazamakuru.

Ibyo babishingiraga ku nkuru Kabendera yari akunze gukora zinenga imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi ba Tanzania.

Kabendera yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo The Independent na The Guardian byo mu Bwongereza ndetse n’ibinyamakuru byo muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa