skol
fortebet

Tanzania: Perezida Magufuli yagaragaye I Dar es Salaam ari guseka bikuraho ibihuha by’uko arembye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Oct 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania,John Pombe Magufuli yagaragaye mu mujyi wa Dar es Salaam ari guseka bikuraho ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga guhera kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ko yagiye kuvurizwa mu Budage kubera umutima.

Sponsored Ad

Ibi bihuha byavuze ko Perezida Magufuri yafashwe n’umutima agiye mu nama ahitwa Lindi asa nk’utaye ubwenge, indege ya gisirikari ihita imugarura mu murwa mukuru Dodoma birangira agiye kuvurizwa mu Budage byihuse.

Kuri iki Cyumweru,nibwo perezida Magufuli yagaragaye I Dar mu muhango wo kurahira kwa bamwe mu bayobozi baherutse gutorwa muri Tanzania,wabereye mu ngoro ye.

Perezida Magufuli akimara kurahiza aba bayobozi bo mu nzego zitandukanye yahise ababwira ati “Meze neza,turaza kwishimana.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa