skol
fortebet

Tanzania yafatiye icyemezo gikarishye Canada yafatiriye indege yayo

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Tanzania cyabwiye ubuyobozi bwa Canada ko gishobora guhagarika kugura indege zabo nibanga kurekura vuba na bwangu indege yabo bafatiriye mu cyumweru gishize kubera ideni babereyemo umuhinzi.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania yavuze ko iki gihugu gishobora guhagarika gahunda yo kugura indege muri kompanyi Bombardier ya Canada.

Nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania, iyi ngingo itangajwe nyuma y’aho imwe mu ndege nshya ya kompanyi ya Air Tanzania ifatiriwe kubera impamvu y’ideni rya miliyoni 33 z’amadolari ya Amerika iki gihugu gifitiye umuhinzi w’umunya Afrika y’Epfo witwa Hermanus Steyn.

Minisitiri Pamagamba Kabudi yagize ati: "Canada ikwiriye kumenya ko iyo kompanyi atariyo yonyine ikora indege ku isi ".

Uyu muhinzi, Hermanus Steyn,iwavukiye muri Namibia, yatakaje isambu ye ngari yahingagamo imyaka nk’ibishyimbo ubwo leta yari muri gahunda yo gushyira ubutaka mu maboko yayo mu myaka ya 1980.

Usibye iyo sambu ye yatswe,hari kandi ibikoresho by’ubuhinzi, imodoka zibarirwa muri za magana ndetse n’indege nto ze zibarirwa mu macumi.

Nyuma yaje kugana ubucamanza,urukiko rutegeka ko ahabwa indishyi irenga miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika.

Leta ya Tanzania ntiyigeze imuha iyo ndishyi yatsindiye yose uko yakabaye, bituma amafaranga yamusigayemo akomeza kugenda yiyongera uko imyaka yagiye ishira kubera inyungu z’ubukerererwe.

Ubu indishyi leta ya Tanzania imurimo igeze kuri miliyoni 33 z’amadolari y’Amerika.
Uyu wahoze ari umuhinzi, kuri ubu yatangajwe ko atemerewe gukandagira ku butaka bwa Tanzania. Ni ko guhitamo rero gukomereza ikibazo cye mu mahanga.

Ku ikubitiro yaganye muri Afurika y’Epfo, none ubu ageze muri Canada. Avuga ko leta z’ibyo bihugu zikwiye gufatira imitungo ya leta ya Tanzania ngo zimufashe kubona amafaranga y’indishyi imurimo.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, Afurika y’Epfo yafatiriye indi ndege ya Tanzania kubera n’ubundi icyo kibazo, nyuma iza kuyirekura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa