skol
fortebet

Tanzaniya igiye kohereza abaganga 500 muri Kenya ifite abatishimiye imibereho yabo

Yanditswe: Sunday 19, Mar 2017

Sponsored Ad

Leta ya Tanzaniya igiye kohereza mu gihugu cya Kenya abaganga bagera kuri 500 mu rwego rwo guhangana n’ ibibazo by’ abaganga bo mu bitaro n’ amavuriro bya Leta y’ icyo gihugu bamaze amezi atatu mu myigaragambyo basaba kongezwa imishara bigatuma abarwayi babura ababavura.
Muri iki cyumweru nibwo Leta ya Kenya n’ abaganga bashoboye kumvikana, imyigaragarambyo yari imaze amezi arenga abiri irahagarara.
Ku rundi ruhande ariko n’ ubwo iyo myigaragarambyo yahagaze abaganga bamwe ntabwo abarasubira ku (...)

Sponsored Ad

Leta ya Tanzaniya igiye kohereza mu gihugu cya Kenya abaganga bagera kuri 500 mu rwego rwo guhangana n’ ibibazo by’ abaganga bo mu bitaro n’ amavuriro bya Leta y’ icyo gihugu bamaze amezi atatu mu myigaragambyo basaba kongezwa imishara bigatuma abarwayi babura ababavura.

Muri iki cyumweru nibwo Leta ya Kenya n’ abaganga bashoboye kumvikana, imyigaragarambyo yari imaze amezi arenga abiri irahagarara.

Ku rundi ruhande ariko n’ ubwo iyo myigaragarambyo yahagaze abaganga bamwe ntabwo abarasubira ku kazi.

Leta ya Tanzaniya yatangaje ko igiye gutera Kenya inkunga y’ abaganga 500. BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko ubuyobozi bwa Tanzania butangaza ko abo baganga bazishyurwa kandi bakanacumbikirwa na Leta ya Kenya.

Ishyirahamwe ry’ abaganga muri Kenya ryanenze iyo ngingo yo kuba Leta ya Kenya igiye guha akazi abaganga bo muri Tanzaniya nyamara icyo gihugu gifite abaganga badafite akazi n’ abagafite bakaba batishimiye uburyo babayeho.

Iyo myigaragarambyo y’ abaganga imaze iminsi muri Kenya, yatumye abatuye icyo gihugu batanga amafaranga menshi yo kwivuza mu bitaro n’ amavuriro byigenga kuko mu bitaro n’ amavuriro ya Leta bageragayo bakabura ababitaho bitewe nuko abaganga babaga bari mu myigaragambyo.

Ibibazo by’ imyigaragarambyo y’ abaganga bakora mu bitaro n’ amavuriro bya Leta muri Kenya bigaragaye mu gihe icyo gihugu kitegura amatora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa