skol
fortebet

Telefone ihenze yo mu bwoko bwa iphone11 yatumye umusore yiyicira umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Ibaze nawe aho umusore agera aho gusuka acid ku mukunzi we nyuma yuko atishimiye umwanzuro w’umukobwa, aho uyu musore yamuguriye telephone ihenze ya iphone11 yarangiza akamwanga.

Sponsored Ad

Kumasi mu gihugu cya Ghana, umukobwa w’imyaka 16 uzwi ku mazina ya Martha akaba n’umunyeshuri w’ikigo cya Kumasi Senior High Technical School (KSTS) yajyanwe igitaraganya kwa muganga nyuma yaho umukunzi we utatangajwe amazina amusutseho Acid amuziza kumwanga, gusa byaje kurangira uyu mukobwa apfuye.

Nkuko ikinyamakuru Ghpage cyo muri Ghana kibitangaza, uyu mukobwa yafashe umwanzuro wo gutandukana nuyu musore agamije kwiberaho wenyine. Ibi akaba yarabikoze nyuma gato yaho umuhungu (uwari umukunzi we) amuguriye telephone ihenze cyane ya iphone11 Pro mu gihe umukobwa yendaga kwizihiza isabukuru y’amavuko ye.

Nyuma yuko uyu mwanzuro utunguranye w’uyu mukobwa utashimishije na gato uyu musore kandi we yari amaze kumutakazaho akayabo kuri iyo telefone, umusore yatangiye kumugirira ishyari, ari nabwo yahise ategura umugambi wo kwica uyu mukobwa kubera ko atiyumvishaga ukuntu azihanganira kubona uyu mukobwa yarigaruriwe n’undi musore bari mu munyenga w’urukundo, imitekereze yatumye uyu musore ahitamo gukorera uyu mukobwa amarorerwa.

Nkuko amakuru abivuga, ubwo uyu mukobwa ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 16 mu cyumweru gishize, kandi muri icyo gihe akaba yari afitanye ibibazo nuyu musore bakundanaga byatumye batandukana, uyu muhungu ngo yamwoherereje impano y’icupa ririmo ubusa ririkumwe n’ikibiriti, ibintu abasesenguye ibi bavuze ko byerekanaga ko yiteguraga kuzamutwika akoresheje icupa.

Uyu mukobwa ngo akimara kwakira iyo mpano y’uyu musore itaramushimishije na gato ngo ntiyazuyaje ahubwo yahise ayijugunya.

Umuhungu ku ruhande rwe akibimenya, ngo yabaye nkusembuwe ararakara, ababazwa n’ukuntu uriya mokobwa amwitwayeho kandi yaramutakajeho byinshi, bihita bizamura umujinya we niko gufata umwanzuro wo kumumenaho Acid mu maso.

Ghpage ikomeza ivuga ko nyina wuyu mukobwa na we yaba yarakomerekeye muri iki gikorwa biturutse ko ubwo yavaga mu cyumba cye aje kureba umwana we hanze aho yatwikwaga na Acid, akigera hanze yahise anyerera maze agwa hasi kuri Acid ahita akomereka.

Umukobwa yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro bikuru byo muri Kumasi igitaraganya, ariko ntibyamuhiriye kuko ari naho yaje kwitabira Imana..

Kugeza magingo aya, polisi iracyakomeje iperereza kugingo uyu muhungu wahise aburirwa irengero ndetse n’undi wagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugome babe batabwa muri yombi bgo baryozwe amahano bakoze.

Ibitekerezo

  • Ngibyo ibyo basigaye bita "kuba mu rukundo".Ibyitwa urukundo bituma bakora amarorerwa.Bakicana,bakiyahura,bakarwana,bakajugunya abana babyaye,bagakuramo inda,etc...
    Akenshi ibi byitwa kuba mu rukundo nta handi bijyana uretse ku busambanyi kandi Imana yaturemye ibitubuza.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa