skol
fortebet

Thomas Markle n’abahungu be bavuze ku myitwarire mibi y’umukobwa wabo Meghan yamuteye gushuka Harry bakava I bwami

Yanditswe: Sunday 19, Jan 2020

Sponsored Ad

Papa wa Meghan Markle batabyumva kimwe witwa Thomas Markle yavuze ko ntako atagize ngo arere uyu mukobwa neza ariko imyitwarire ye mibi yatumye agira agasuzuguro gakabije kamuteye kuvana I Bwami umugabo we Harry wari igikomerezwa muri UK.

Sponsored Ad

Thomas Markle yarakajwe cyane no kumva ko umukobwa we n’umukwe we Harry bikuye I Bwami niko kuvuga ati “Uriya siwe mukobwa nareze.”

Thomas wahoze akora akazi ko gushyira urumuri mu mafilimi yakiniwe muri Hollywood,yavuze ko umukobwa we Meghan yatengushye umuryango w’I Bwami akotsa igitutu umugabo we Harry bagasaba kujya kwibera mu buzima busanzwe.

Thomas w’imyaka 75 yavuze byinshi muri Documentaire yakozwe na Channel 5 ko umukobwa we yacishije bugufi umuryango w’I Bwami,agatesha inzozi za buri mukobwa wese kubera amafaranga.

Thomas yababajwe cyane n’urwandiko rwasohowe n’umwamikazi rwo kwemerera umukobwa we Meghan n’umugabo we Harry kuva I Bwami bakajya kwiberaho ubuzima bwabo bwite.

Thomas yari yarasabye abandi bana be gufata ifoto ya Meghan n’umwana we Archie bakabishyira mu cyumba cye mu nzu atuyemo mu mujyi wa Mexico.

Mwene se wa Meghan witwa Tom Markle w’imyaka 53 yagize ati “Papa yarambwiye ati “Uyu siwe mukobwa nareze.Ntiyigeze yizera ibyabaye,yarakajwe cyane n’imyitwarire ye. Arumva ko Meghan yatesheje agaciro umuryango w’I Bwami.Icyo yifuza n’ukuzifotozanya na Meghan,Harry na Archie.Abigezeho yazapfa yishimye.

Avuga kuri Meghan,undi mwene se,Thomas Senior yagize ati “Turwana intambara ngo turebe ko twaramuka.Ntidutunze amamiliyoni ku ma Banki nkuko we na Harry bameze.Yirengagiza ko turiho ariko biratangaje ndetse n’ubwikunde.

Buri mukobwa muto wese aba ashaka kwitwa igikomangomakazi.Meghan yabigezeho ariko abiteye ishoti.Yabiteye ishoti kubera amafaranga.

Tom Junior yabwiye Daily Mail ko uyu Meghan yahemukiye bikomeye umugabo we wa mbere ariyo mpamvu batandukanye batamaranye kabiri aho yahishuye ko afite ubwoba ko na Harry ashobora kuzahura n’ibibazo.

Yagize ati “Sinagiye mu bukwe bwa Meghan na Trevor [umugabo we wa mbere].Papa,Dorian n’inshuti ze nibo bagiyeyo.Nyuma y’iminsi mike Meghan yahise yigira muri Canada mu by’amafilimi.Ubwo yerekeza I Toronto,namenye ko Trevor yabanje kumurihira ubukode mu gihe we yasigaye muri Hollywood kuko ntiyari kujyana nawe kubera akazi yari afite gusa yari kujya amusura kabiri mu kwezi.

Byatangiye kuba ikibazo,Meghan atangira gushaka uko batandukana ndetse yaramwanze burundu.Hasohotse amakuru ko Meghan yatangiye kugirana umubano wihariye n’umwe mu byamamare bikuru.Byari bibabaje,sinatekerezaga ko Meghan yakora ibintu nkibyo.

Nagiye nsura umugabo we kenshi ariko yarambwiye ngo “Niwongera kuvuga izina rye ndahita mpagarika kuganira nawe.Yamukoreye ibibi byinshi ariko Imana ishimwe ko yongeye gushaka.Nyuma y’iminsi yakundanye na Harry.Naburira Harry nti “Uzitonde ntuzabe nk’abandi bagabo.”

Meghan akimara gushyingiranwa na Harry kuwa 19 Gicurasi 2018,amakuru menshi amuvuga nabi yariyongereye arimo gushwana n’abantu b’I Bwami,gusuzugura ndetse ngo amaze gutandukana n’abakozi bo mu rugo batatu.

Mu minsi ishize,Meghan yareze mu mategeko ikinyamakuru Daily Mail agishinja kwinjira mu buzima bwe bwite cyane ko cyagiye gishyira hanze intambara ze na Kate Middleton ndetse no guteza ubushyamirane hagati y’abavandimwe Harry na William.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa