skol
fortebet

Trump yongeye kwibasira Ubushinwa kuri Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida Donald Trump yongeye kwibasira Ubushinwa avuga ko bwakabaye bwarahagaritse Covid-19 itarakwira ku isi yose, avuga ko bagiye gukora iperereza ryimbitse ndetse bakazanasaba indishyi.

Sponsored Ad

Trump yari yarabaye ahagaritse kuvugana n’itangazamakuru kubera inama yagiriwe ko ibyo aherutse kuvuga byo kwinjiza imiti yica udukoko mu mubiri byamwangiriza izina, bikanamugiraho ingaruka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Nyuma ya wikendi gusa rero yongeye kuvugana n’itangazamakuru yibasira Ubushinwa avuga ko hari uburyo bwinshi bwo gutuma babazwa iby’icyo cyorezo.

Yagize ati “Turi gukora iperereza ryimbitse ku Bushinwa. Ntabwo twishimiye Ubushinwa.” Yongeye ati “Twizera ko cyashoboraga guhagarikirwa aho cyaturutse. Cyashoboraga guhagarikwa hakiri kare ntikibe cyarakwiriye ku isi yose.”

Trump kandi yavuze ku kibazo cy’ ibitangazamakuru byo mu Budage bisaba Ubushinwa kwishyura miliyari 165 z’amadolari avuga ko nawe azasaba indishyi.

Yagize ati “Ubudage buri gusaba nk’ibyo natwe turi gusaba. Twe ariko turasaba amafaranga aruta ayo bo bari gusaba.” “Ntituramenya umubare neza, turacyabare.”

Prezida ariko ntacyo yavuze ku bamunenze ku gitekerezo cyo kwinjiza umuti wica coronavirusi mu mubiri mu rwego rwo guhangana na coronavirusi.

Umujyanama wa Perezida mu by’ubucuruzi, Peter Navarro, yashinjije Ubushinwa kohereza muri America ibikoresho bitujuje ubuziranenge byo gupima coronavirusi.

Ubushinwa na bwo bwavuze ko ibyo bushinjwa atari byo. Kuwa Mbere igitangazamakuru cya leta cyavuze ko Ubushinwa bwarwanyije coronavirusi kurusha uko America yayirwanyije.

Cyatangaje giti “iyi Leta iyoborwa n’Abarepubulike ishaka kwikuraho amakosa yo kuba barananiwe gukumira coronavirusi mu gihugu cyabo, yitwaza Ubushinwa ngo ibashe gutsinda amatora ari imbere.”

“Iki ni ikibazi cy’ubuzima bw’abantu, ntibakabaye bashyira imbaraga nyinshi mu kwiga ku Bushinwa, bakabaye barwana no guhashya icyorezo mu gihugu cyabo.”

Cyavuze kandi ko America ishyigikiwe n’ibihugu bike nka Australia. Kuwa Kabiri umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Hua Chunying, yasabye America guhagarika iyo mikino ya politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa