Tundu uri kwiyamamariza kuba Perezida wa Tanzania yifashishije indirimbo ya Bob Marley yigarurira imitima y’abaturage
Yanditswe: Thursday 22, Oct 2020
Umunyepolitike Tundu Lissu ubarizwa mu ishyaka rya Chadema wiyamamariza kuyobora Tanzania,yahisemo kwifashisha indirimbo za Bob Marley hose arikwiyamamariza mu rwego rwo kwigarurira imitima y’abaturage muri Tanzania.
One love, one heart, let’s get together and feel all right. One love one heart, give thanks and praise to the lord and I will feel all right.Icyo n’igice cy’indirimbo One love ya Bob Marley iri kuri alubumu ye yitwa Exodus yashyize ahagaragara mu mwaka 1977.
Iyi ndirimbo iri kunganira umunyepolitike Tundu Lissu ubarizwa mu ishyaka rya Chadema wiyamamariza kuyobora Tanzania, dore ko hose yiyamamariza yahisemo kuyifashisha ndetse birigutanga umusaruro kuko abayumvise bose basanzwe bakunda Bob Marley bahagarika ibyo bakoraga byose bakajya kubyina no kumva ibyo abahishiye.
Uretse kumutega amatwi , uyu munyepolitike arashyigikiwe cyane no kumuhundagazaho amafaranga ugereranyije n’abo bahatana.
Tanzania iri mu bihugu byimakaza imyidagaduro by’akarusho umuhanzi dore ko hari n’abafite imyanya ikomeye mu nzego za Leta nk’umuhanzi akaba n’umudepite ‘Jaguar’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *