skol
fortebet

Turikiya: Igitero cyagabwe kuri bisi yarimo abasikare cyahitanye benshi

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Igisirikare cya Turukiya kiravuga ko imodoka ikekwa gutwara igisasu cya bombe yishe abasirikare 13 bari muri bisi ikomeretsa abandi 48.
Igisasu cyaturikije bisi yari itwaye abasirikare bari bahawe uruhushya rwo kujya gusura isoko ryo mu gace babamo.
Umuvugizi w’igisiriakare yavuze ko hari n’abasivile bashobora kuba bakomeretse.
Amashusho yafatiwe ahaberey ibyo yagaragaje bisi yahindutse ubushwange ifite n’umwobo munini mu ruhande rumwe rwayo.
Iki gitero kibaye nyuma y’icyumweru abandi (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya Turukiya kiravuga ko imodoka ikekwa gutwara igisasu cya bombe yishe abasirikare 13 bari muri bisi ikomeretsa abandi 48.

Igisasu cyaturikije bisi yari itwaye abasirikare bari bahawe uruhushya rwo kujya gusura isoko ryo mu gace babamo.

Umuvugizi w’igisiriakare yavuze ko hari n’abasivile bashobora kuba bakomeretse.

Amashusho yafatiwe ahaberey ibyo yagaragaje bisi yahindutse ubushwange ifite n’umwobo munini mu ruhande rumwe rwayo.

Iki gitero kibaye nyuma y’icyumweru abandi bantu 44 bishwe n’igisasu cya bombe i Stanbul kigambwe n’abarwanyi b’aba Kurde.

Turukiya yibasiwe cyane n’ibitero byinshi muri 2016 byagabwe n’abarwanyi b’aba Kurde n’aba jihadi.

Minisitiri w’Intebe wungirije, Veysi Kaynak yavuze ko igitero cyabereye i Kayseri gisa n’icyabaye i Stanbul kigabwe n’abarwanyi b’aba Kurde.

Ibiro ntaramakuru bya leta Anadolu, byavze ko Perezida Recepp Tayyip Erdogan yabwiwe amakuru y’iki gitero ndetse na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Suleyman Soylu yari ari mu nzira yerekeza muri uwo mujyi.


Guverinoma yabaye ihagaritse itara ry’amakuru ry’agateganyo ahabereye igitero.

Ibiro ntaramakuru Associated Press, byavuze ko amabwiriza yavuye mu biro bya minisitiri w’intebe yasabye itangazamakuru kwirinda gutangaza icyatera "ubwoba muri rubanda, guhungabana, akaduruvayo ndetse cyanafasha intego z’imitwe y’iterabwoba".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa