skol
fortebet

U Budage bwashyizeho ingamba zikomeye ku mipaka yabwo mu rwego rwo guhangana na Coronavirus

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ubudage bwafunze by’agateganyo imipaka ibuhuza n’ibihugu biri o u Bufaransa, Luxembourg, u Busuwisi, Autriche na Denmark, muri gahunda yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Abagenzi n’amakamyo atwara ibicuruzwa azakomeza gutambuka ndetse n’abaturage b’u Budage, muri biriya bihugu bazakomeza kunyura ku mipaka basubira iwabo.

Minisitiri w’Umutekano, Horst Seehofer, yatangaje ko imipaka yafunzwe saa moya za mu gitondo ku isaha ya GMT guhera kuri uyu wa Mbere.

Izi ngamba zigamije gukumira Coronavirus no kugenzura impagarara zijyanye n’ubucuruzi mu bice byegereye imipaka. Abantu icyenda bamaze kwicwa na Coronavirus mu Budage naho abandi 4585 barayanduye.

Ibihugu bituranye n’u Budage ari byo; Pologne, Repubulika ya Czech na Denmark, byamaze gufunga imipaka yabyo cyangwa gushyiraho amabwiriza akomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa