skol
fortebet

“Ubu mfite akazi kenshi kuruta ako nakoraga mbere” Perezida Trump

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2017

Sponsored Ad

Mu gihe hashize 100 y’ubutegetsi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika itaramuhiriye na gato, Donald Trump yatangaje ko akazi kamaze kumubana kenshi ndetse atajyaga atekereza ko kuba Perezida bigoye nk’uko amaze kubibona.
Mu kiganiro yagiranye na Reuters ku wa Kane w’iki Cyumweru yavuze ko ubusanzwe yakundaga akazi ariko ako akora ubu karenze kwitwa akazi.
Yagize ati “ Nakundaga umurimo wanjye wa mbere. Ibikorwa byanjye byagendaga neza. Ubu mfite akazi kenshi kuruta ako nakoraga mbere. (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hashize 100 y’ubutegetsi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika itaramuhiriye na gato, Donald Trump yatangaje ko akazi kamaze kumubana kenshi ndetse atajyaga atekereza ko kuba Perezida bigoye nk’uko amaze kubibona.

Mu kiganiro yagiranye na Reuters ku wa Kane w’iki Cyumweru yavuze ko ubusanzwe yakundaga akazi ariko ako akora ubu karenze kwitwa akazi.

Yagize ati “ Nakundaga umurimo wanjye wa mbere. Ibikorwa byanjye byagendaga neza. Ubu mfite akazi kenshi kuruta ako nakoraga mbere. Najyaga nibwira ko bizoroha kurushaho.”

Uyu muherwe yinjiye mu biro bwa mbere ku wa 20 Mutarama ubwo yatsindaga Hillary Clinton mu matora.

Trump yavuze ko atabagaho mu buzima bw’ibanga ariko ubu si ko bimumereye kuko asabwa kurinda amabanga y’akazi amasaha 24 aho anabangamirwa n’abamurinda batamuva iruhande.

Perezida Trump yavuze ko akumbuye kongera kubaho mu bwigenge akongera kwitwara ubwe mu modoka.

Ati “ Nkunda gutwara imodoka, ubu sinkishobora kwitwara. Iyo uri Perezida uba urinzwe bya buri kanya ku buryo nta handi hantu ushobora kujya.”

Trump kandi yavuze ko atakibasha kubonana n’inshuti ze n’abo bakoranaga ubucuruzi ngo bungurane ibitekerezo byatuma batera imbere kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa