skol
fortebet

Ubuhamya bw’umukobwa wakoranye imibonano mpuzabitsina n’umusore usiramuye n’udasiramuye

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Nabyirukiye muri Amerika, mu myaka myinshi namaze ndi umukobwa, naje kuryamana n’umusore ku nshuro ya mbere nsanga asiramuye kuko mu mugi dutuyemo gusiramurwa bisa n’ibiri mu muco.

Sponsored Ad

Uko nabyumvise kuko nari mbikoze bwa mbere, nagizengo niko bihora bimeze no ku bandi ariko naje gusanga naribeshyaga.

Uko nagiye mara imyaka myinshi, nagendaga nunguka inshuti zitangukanye aho naje no kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga ntangira kujya ndeba ibintu bitandukanye kuri za interineti, ubwo nabonaga ibitsina by’abasore batandukanye nkaza no kubonamo ibidasiramuye.

Ibi byaje kuntera amatsiko yo kumenya uko kuryamana n’umusore udasiramuye bimera ntangira no gushakisha uburyo nashira amatsiko.

Ntibyatinze rero naje gukundana n’umusore wo mu gihugu cya Swede, aho iki gihugu kimwe n’ibindi bihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi batamenyereye ibintu byo kwisiramuza.

Inzozi zanjye zabaye impamo kuko ku munsi wo twaryamanaga natunguwe no gusanga adasiramuye nubwo tutari twarabiganiriyeho mbere ngo menye niba asiramuye cyangwa adasiramuye.

Uko nabyumvise, ntabwo byampaye ikinyuranyo kinini nkurikije n’uko nari nabyumvise ku musore wa mbere twari twararyamanye mu myaka igera kuri 4 yari ishize.

Byatumye nyuma yo kuryamana n’uyu musore udasiramuye nongera nshaka undi musore usiramuye ngo turyamane ubwo nahitaga nkundana n’ukomoka muri Irelande mu gihe kitarambiranye tugakora imibonano mpuzabitsina.

Mu by’ukuri, icyo nasanze muri uko kuryamana n’abasore batandukanye ni ukuba gukorana imibonano mpuzabitsina n’umusore udasiramuye biryohera bombi kurushaho ariko cyane cyane ku mugore kuko aba yumva amarangamutima menshi, gusa ikibazo kikaba ko umusore arangiza vuba mbere y’umukobwa kuko nawe aba yumva uburyohe buruseho.

Ku ruhande rwo kuryamana n’umusore usiramuye, biba byiza kurushaho kuko igikorwa kimara umwanya munini ariko nta buryohe cyane ku ruhande rwe ku buryo ashobora no kurambirwa bityo ugasanga bibangamye ku ruhande rumwe.

Uretse kugendera kuri ubu buhamya, Umuryango w’Abibumbye, ishami ryita ku buzima ritangaza ko kwisiramuza bigabanya amahirwe yo kwandura virusi itera SIDA bityo ikaba inakangurira abantu kwisiramuza batagendeye ku kuba biryoshya imibonano mpuzabitsina gusa ahubwo banagendeye kuri ayo mahirwe.

Ibitekerezo

  • Nibyo rwose Imibonano mpuza-bitsina ituma twese twishima.Niyo mpamvu muli Imigani 5:15-20,Imana isaba abashakanye kubikora.Gusa Imana itubuza kuryamana n’umuntu tutashakanye.

    Nibyo koko,Imibonano mpuzabitsina iradushimisha twese.Ndetse Imana itegeka abashakanye kubikora nkuko Imigani 5:15-20 havuga.Ariko tukibuka ko Imana yaturemye ikaduha n’ibitsina itubuza gusambana.Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

    wagirango ntimugira ababayobora.uramamaza ubusambanyi kumugaragaro?ubu se wabuze ibindi wandika?urabona iyo nkuru ifasha iki urubyiruko rwacu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa