skol
fortebet

Ubuhamya bwa Pasiteri Stanley wahishe ko aryamana n’abo bahuje igitsina imyaka 90[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Stanley Underhill ni umupasiteri wa anglican mu Bwongereza yategereje kugira imyaka 91 kugirango atangazwa ko ari umutinganyi.

Sponsored Ad

Ubuzima bwe bwose bwabaye ubw’ingorane kubera kwitwa ko ari mu bahuza ibitsina babisangiye. Yavuganye n’umunyamakuru wa BBC Emily Webb ku rugamba rwe mu buzima bwe.

Pasiteri Stanley Underhill ati: “Niko navutse, sinjye wabishatse. Maze ubuzima bwanje bwose nifuza nti iyo mvuka meze nk’abandi bagabo”.

Kuva akiri muto, uyu mupasitori wa Anglican yabonye ko atari ameze nk’urundi rungano gusa ntiyabona uwo yisunga.

Stanley Underhill yagize, ati: “Nagiye kubibwira mwenewacu ko ndi mu bantu bahuza ibitsina babisangiye mu 2018 nabyanditse mu gitabo”.

Icyo gihe yari afite imyaka 91, asumbya mwenewabo imyaka ibiri gusa.

Underhill ati: “Kandi ntibyamutangaje. Nababajwe n’uko ntabimubwiye, nkabimenyesha n’umuryango hakiri kare kuko ntari nzi uburyo bari kubyakira”.

N’umubabaro mwinshi, Underhill ati: “Nakuriye mw’isi y’urwango, ifunze mu mutwe, y’ubucucu, yemera ibintazi, yiganjemo ubukene, n’amacakubiri”.

Amaze gukura yagerageje guhindura uko yabonekaga kugira ngo ase nk’abandi bagabo.

Mu 1918 abura imyaka icyenda ngo avuke – abagore mu Bwongereza bahawe uburenganzira bwo gutora, ariko kwitwa ko uri mu bahuza ibitsina babisangiye cyari icyaha kandi baboneka ko ari “ubuhemu imbere y’Imana”.

Byatumye Underhill, cyo kimwe n’abandi bagabo bahuza ibitsina n’abo babisangiye, bahisha ingeso kugira ntibaboneke abo aribo.

“Nagerageje kwihakana uko nari ndi, muri jyewe, imbere y’abantu n’imbere y’Imana”

Akiri umwana, Underhill yari afite isoni, ababyeyi be nabo badashaka kuvuga ibirebana n’igitsina, ibyatumye atabona umwanya wo kuvuga ibijanye n’uko yiyumva ku birebana n’igitsina.

“Sinamenye uwo ndiwe. Nariyumvaga uko nari meze, ariko sinashobora kubisobanura, kandi nta n’umwe washoboye kubinsobanurira . Nk’uko ubizi, amagambo ngo uguhuza ibitsina n’abo mubisangiye ntiyabagaho iwacu.

Ise yakoraga mu ruganda rwakoraga ibikoresho by’amashanyarazi ariko agashahara ke kari gato ku buryo umuryango utitagaho ibindi bintu bitagira akamaro.

Underhill avuga ko icyo se yakoraga kwari ukumuha amategeko no kumukankamira gusa.

“Nibaza ko yansuzuguraga. Ntambwire impamvu “.

Yewe n’imibanire na nyina nayo ntiyari yoroshye na gato. Yaramubwiraga ati: “Wowe iyo ngeso wayikuye he?”

Ibintu rero byaje guhinduka bibi ageze kw’ishuri kuko baramusereje cyane.

Igihe yigaga koga, nibwo yabonye ko akunda igitsina gabo. Mu gitabo cyiwe avugamwo ubuzima bwe (Coming out of the Black Country) yanditse ati: “Mbonye umubiri we acubiye mumazi (uwamwigishaga koga) numva nshaka kuguma mureba”.

Yinjiye mu gisirikare kirwanira mu mazi afite imyaka 18.

Inyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, yoherejwe gukorera mu gice cyar gishinzwe gutwara abagore barongowe n’abasirikare ba Amerika babatwara muri icyo gihugu.

Umunsi umwe yari mu ndege yari ibatwaye muri Amerika, umwe mu bagore bari muri iyo ndege yaraguye arakomereka cyane ukuguru.

Underhill niwe yahamagawe ngo amuvure, ariko amaze kubona amaraso menshi yataye ubwenge yikubita hasi. Umugabo yitwa Alex yaciye ahabwa igikorwa cyo kumukurikirana.

“Nafunguye amaso mbona uwo mugabo (Alex) arimo andeba. Yambwiye ikintu, ariko sinacyumvise. Ariko twahuje amaso numva ndamushatse”

Mu 1948, asoje ibikorwa bya gisirikare, se wa Alex yamuhaye akazi ko gukorera ubushake

“Urukundo rwanjye na Alex rwari ruryoshye. Sinigeze numva ko ndimo ndarenga ku mategeko, cyangwa ko ndimo ndakora ibintu bidasanzwe”.

Ariko igihe Underhill ashakiye kubana na Alex, nibwo yabonye ko ari ikintu kidashobora kwemerwa.

Se wa Alex amubwiye ko akazi karangiye, ko yashaka ahandi, Alex nawe yatangiye guhinduka.

“Twahise dutangira gusoma ijambo ry’Imana. Niho yatangiye kuvuga ko imibanire yange nawe byari ibyaha

Alex yatangiye no gutereta umukobwa ariko kandi anakundanye na Underhill. Niho rero mu 1952, Alex yafashe umwanzuro wo kurongora umukunzi we, asaba Underhill ko yomubera umwe mu bamuherekeza.

“Yari ingorane. Nabonye ko antaye nk’akanuka. Nabonye ko antaye mu ngorane zitabaho”.

Nyuma Alex yansabiye ko nakizwa nkareka iyo ngeso”.

“Umunsi umwe mu gitongo mu kwezi kwa 11 yakoranije abagenzi abasaba ko banyubikako ibiganza bakansengera. Yararyohewe bidasanzwe”

“Yasabye Yezu/Yesu ko yakwirukana amashetani yari andimo kugira ngo ndeke ibyiyumvo byo guhuza igitsina n’abo tugisangiye”.

Ibyavuyemo byabaye ibyago. Naragiye kwa muganga ndamubwira nti ‘Ndumva nta kamaro ko mba kuri ino si mfasha unyice”.

Yagize agahinda kenshi cyane kugeza ubwo yumva yakwiyahura.

Underhill yaragerageje guhindura kamere yiwe. Mu cy’igihe gito,yaretse kujya areba abagabo bamuciye I ruhande yifuje cyane guhindura kamere ye ku bijyanye n’igitsina ariko biranga,arasenga biba iby’ubusa .

Ati: “Inshuti zange zose zaranyanze keretse umwe ,zari zizi ko ndi umutinganyi “nyuma yingorane nyinshi yaje kuba pateri akomeza kubishisha kugeza igihe abitangarije mugitabo cye.

Ibitekerezo

  • Pastors benshi bakora ibintu byinshi imana itubuza.Icyaha bakora bose nuko barya amafaranga y’abayoboke babo kandi Yesu yarasabye abakristu nyakuri "gukora umurimo w’imana ku buntu",nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Babifatanyaga n’akazi gasanzwe kugirango babeho.Bible ishaka ko tugenzura niba koko aho dusengera bakora ibyo Imana idusaba.Bitaba ibyo tukahava.

    Uyu musaza se yigeze ashaka? Iyo se ashaka ibindi akora ntabe pasteur? Ubu se yigishaga iki ku cyaha cy’ubusambanyi harimo n’ubutinganyi? Mbega pasteur!!! Izi nkozi z’ibibi rero z’abatinganyi nanga ko bavuga ngo niko bavutse. Nta muntu uvuka ari umutinganyi, ahubwo agira ibyago byo guhura nabo mu bamukikije, bakamuganisha muri iyo nzira ruvumwa. Atabasha kwitekerezaho no kugira imbaraga zo kubwigobotora, akarinda abusaziramo, akarimbuka.Nagasani ambabarire. Gusa ndumva atanabwicuza, ahubwo ababajwe nuko ngo atabukoraga ku mugaragaro..!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa