skol
fortebet

Ubuhinde: Abantu 29 baguye mu mpanuka ya Bisi yataye umuhanda igwa munsi y’ikiraro

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhinde hongeye kuba impanuka ikomeye ya bisi ifite etaje, yarenze umuhanda igwa munsi y’ikiraro bituma abarenga 29 bahasiga ubuzima.Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo iyi modoka yavaga mu mujyi mukuru wa leta ya Uttar Pradesh witwa Lucknow yerekeza mu mujyi wa New Delhi.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi wari uyitwaye yasinziriye akibagirwa akazi ke ko kuyobora iyi modoka yarimo abantu benshi birangira iguye munsi y’ikiraro cya metero 12.

Abantu bagera kuri 50 nibo bari muri iyi Bisi yakoze impanuka,bituma abagera kuri 29 bahasiga ubuzima,abasigaye barakomereka.

Nkuko amashusho yafashwe polisi iri gutabara abantu ibigaragaza,iyi bisi yahanutse iva hejuru mu muhanda yikubita mu mugezi uca munsi y’ikiraro.Abatabazi bavuze ko abantu 16 aribo bagaragaye ari bazima bahita bajyanwa kwa muganga mu gihe abandi bakiri gushakishwa.

Guverinoma ya Uttar Pradesh yihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka y’imodoka yemeza ko irabaha indishyi y’akababaro.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa