skol
fortebet

Uburundi bwaburiye abatarashaka bazwi ku mazina y’amakupure "Couples"gushaka bitarenze 2017

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Uburundi bwasabye abatarashaka bazwi ku mazina y’amakupure baburiwe kwandikisha ubukwe bwabo mu nsengero cyangwa muri Leta bitarenze umwaka wa 2017.
Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka Perezida Pierre Nkurunziza yasinye itegeko rishya ryo gufasha abagore mu kubaka sosiyete yisanzuranye. Ni ibintu bamwe mu Barundi batavuzeho rumwe.
Perezida Pierre Nkurunziza yasinye iri tegeko ateganya ko hazabaho sosiyete irangwa n’ibyishimo ndetse n’umunezero. Aha yasabye abenegihugu kwereka abakunzi babo ko (...)

Sponsored Ad

Uburundi bwasabye abatarashaka bazwi ku mazina y’amakupure baburiwe
kwandikisha ubukwe bwabo mu nsengero cyangwa muri Leta bitarenze umwaka wa
2017.

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka Perezida Pierre Nkurunziza yasinye itegeko
rishya ryo gufasha abagore mu kubaka sosiyete yisanzuranye.
Ni ibintu bamwe mu Barundi batavuzeho rumwe.

Perezida Pierre Nkurunziza yasinye iri tegeko ateganya ko hazabaho sosiyete
irangwa n’ibyishimo ndetse n’umunezero. Aha yasabye abenegihugu kwereka
abakunzi babo ko babakunze by’ukuri babinyujije mu kwihutisha ubukwe.

Ibi bibaye nyuma y’uko guverinoma y’Uburundi yashishikarizaga abatarashaka
gutana n’abakunzi babo.

Perezida Nkurunziza yitangaho urugero aho avuga ko mu gushaka kwe, yaciwe
n’abayobozi bo hasi 50,000 by’amarundi y’ibihano. Ndetse banamubwiye ko
umwana we atazigera yiga bitewe n’uko yashakiye mu bukene.

Akomeza avuga ko umufasha we yaje kumubwira ko atwite. Icyo gihe Nkurunziza
yari umukene gusa ngo baje kwirundarunda barabana.

Nyuma y’iri tegeko rya Perezida, abayobozi batangiye gushyira ku murongo
ndetse hanatunganywa ibijyanye n’imyiteguro y’ubukwe.

Ni ibintu bamwe bavuga ko bitajyanye n’imyemerere yabo, imico ndetse
n’imigenzo. Bavuga ko badakenera kujya mu nsengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa