skol
fortebet

Uburusiya: Abasirikare batatu bishwe na mugenzi wabo mu kigo cya gisirikare

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

Umusirikare w’Umurusiya ari gushakishwa kuko akekwaho kwicisha ishoka mugenzi we akanica abandi babiri abarashe, mu kigo cya gisirikare kiri mu majyepfo y’igihugu, nk’uko abakora iperereza babivuga.

Sponsored Ad

Abasirikare bari guhiga uyu mugenzi wabo - witwa Anton Makarov - wo mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Baltimor ufite ipeti batangiriraho mu gisirikare.

Biravugwa ko kuri uyu wa mbere, amaze kwica mugenzi we amutemaguye n’ishoka, yafashe imbunda ye yo mu bwoko bwa pistol, akarasa bagenzi be babiri bagapfa.

Umusirikare wa kane we yarashwe arakomereka.

Ibiro ntaramakuru RIA Novosti bivuga ko amagana y’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe bari guhiga uyu ukekwaho ubu bwicanyi.

Aho byabereye hitwa Voronezh ni agace kari ku ntera ya 465Km mu majyepfo y’umurwa mukuru Moscow.

Ntabwo haramenyekana impamvu uyu musirikare yaba yakoreye ibyo bagenzi be.

Si ubwa mbere inkuru y’umusirikare urasa bagenzi be yumvikanye, kuko n’u musirikare mu ngabo z’u Rwanda uri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique yarashe bagenzi be bane barapfa, anakomeretsa abandi umunani nyuma nawe arwanywa na bagenzi be baramurasa ahita apfa kuwa 8 Kanama 2015

Uyu musirikare yarashe bagenzi be bane anakomeretsa abandi umunani.

Ibi byabaye ari mu gitondo mu masaha ya 5:45 ku isaha y’i Bangui ( 6:45 z’i Kigali) ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda giherereye ahitwa Socatel M’Poko.

Nyuma yo kwica bane abarashe, uyu musirikare yarwanyijwe na bagenzi be baramurasa nawe ahita apfa nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo icyo gihe ryabitangaje.

Bane mu basirikare bakomeretse bari bakeneye kubagwa, bahise bajyanwa mu bitaro i Bangui ndetse igikorwa cyo kubabaga byemezwa ko cyagenze neza, abandi bane bo bakaba barakomeretse bidakabije, ubuzima bwabo bugenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa