skol
fortebet

Ubushinwa bwashinjwe uburangare mu ikwirakwira kw’icyorezo kidasanzwe gihangayikishije isi yose

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu (Human Right Watch) wasohoye itangazo rigaragaza ko Ubushinwa bwarangaye bugatinda kumenyesha isi iby’icyorezo cya Coronavirus. HRW ivuga ko abaturage baharenganiye.

Sponsored Ad

Coronovirus ni icyorezo kimaze guhitana abarenga 170 mu gihugu cy’Ubushinwa. Iki cyorezo kimaze gufata indi ntera mu duce twinshi ku mubumbe w’isi. Mw’itangazo ryasohowe n’umuryango wita ku burenganzira bwa muntu (Human Right Watch) n’indi miryango itandukanye, basohoye itangazo rivuga ko kuba abantu bari gupfa abandi bakandura icyorezo cya Coronovirus, Ubushinwa bubifitemo uruhare.

H.R.W mw’itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi rivuga ko mu gace ka Wuhan mu Bushinwa, ari naho haturutse iki cyorezo, ko ubuyobozi bw’Ubushinwa bwamenyeshejwe iby’amakuru y’icyorezo ariko buragisuzugura. Itangazo rigira riti”Bakererewe mu gukusanya amakuru mu baturage, kudatangaza imibare y’abamaze gufatwa n’icyorezo, gusuzugura ubukana icyorezo gifite ndetse no kutita ku kureba no gutandukanya abantu baturuka mu gace icyorezo cyaturutsemo n’abandi batarandura.”

Mu ma tariki yo hagati muri Mutarama uyu mwaka nibwo igihugu cy’Ubushinwa cyatangiye gutangaza iby’iki cyorezo, hatangazwa imibare y’abamaze kwandura n’uburyo yiyongeraga. Imibare ivuga ko abantu basaga miliyoni 60 ari bo batuye mu ntara ya Hubei aho iki cyorezo cyaturutse.

Imiryango yita ku buzima n’ishinzwe kwita ku burenganzira bwa muntu yakomeje itangaza ko Leta y’Ubushinwa yahugiye mu gufunga abantu bavugaga iby’uko icyorezo cyateye, ikibagirwa gushaka imiti no kwita ku bamaze kwandura icyorezo. Itangazo rikomeza rigira riti”Ikiyongeraho, ubutegetsi bataye muri yombi abantu bubashinja gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko hari icyorezo cyateye, bafunga ibitangazamakuru, ndetse birengagiza gushaka imiti yahabwa abo bari bamaze kugaragaza ibimenyetso by’icyorezo ngo babe bahabwa imiti bari bakeneye.”

Yaqiu Wang umushakashatsi uhagarariye umuryango wita ku burenganzira bwa muntu mu Bushinwa yagize ati”Icyorezo cya Coronavirus bisaba kukitondera no kugishakira ibisubizo kandi bitabangamira uburenganzira bwa muntu” yakomeje agira ati”Ubuyobozi bwari bukwiye kwita no gukangurira abantu iby’iki cyorezo, aho kubisaba abantu basanzwe n’itangazamakuru, kuko iki ni igihombo ku buzima bwa muntu.”

Icyorezo cya Coronavirus (2019-nCoV) kimaze gukwirakwira hirya no hino ku isi; mu gihugu hose mu Bushinwa, mu majyaruguru y’Ubuhinde, mu Bufaransa, mu Budage, Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu Leta zune Ubumwe z’Abarabu n’ahandi henshi.

Iki cyorezo cya Coronovirus cyandurira mu muyaga, kwitsamura, gukorora. Ibimenyetso byacyo ni ukubabara umutwe, umuriro mwinshi, kubabara mu gatuza n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa