skol
fortebet

Ubushinwa bwamuritse Gariyamoshi idasanzwe yitwara ikoze no mu ishusho y’urusasu[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 12, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Igihugu gikomeje gutungurana mu iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga u Bushinwa, ubu noneho hatangijwe ingendo za gali ya moshi nshya igenda ibirometero 350 mu isaha imwe. Iyi gali ya moshi ikoranye ubuhanga buhanitse aho izindi zajyendaga amasaha atatu yo ihajyenda imitona 47 gusa.

Sponsored Ad

Iyi nyirukansi ifite ishusho nk’iy’urusasu igenda bakomeje kwita urusasu, nkuko biteganyijwe mu mishinga y’igihugu cy’Ubushinwa, irimo korohereza ihuzwa ry’imujyi wa Beijing n’indi mijyi yo muri icyo gihugu mu kerekezo cya 2022, ubu hamaze gutangizwa injyendo za Gali ya moshi iva i Beijing ikagera mu mujyi wa Zhangjiakou. Uru rujyendo rwa miles 108 ubusanzwe izindi gali ya moshi rwazitwaraga byibura amasaha atatu, iyiirujyenda iminota 47 gusa kandi nta mushoferi uyirimo.

Mu gihe cy’imyaka ine uyu murongo wubakwa, biteganyijwe ko uzahuza imijyi nka Beijing, Yanqing ndetse na Zhangjiakou. Iyi mijyi uko ari itatu biteganyijwe ko ari yo izaberamo irushanwa ry’imikino yitwa Winter Olympics iteganyijwe kubera mu Bushinwa mu mwaka wa 2022.

Biteganyijwe ko iyi gali ya moshi izajya ihagarara ahantu 10 hazwiho kuba hateranira abantu benshi cyane. Aho harimo imijyi nka Badaling na Chang Cheng iherereye ku Rukuta runini rw’Ubushinwa (China Great Wall).

Igihugu cy’u Bushinwa gikomeje kwihuta mw’iterambere nicyo cyatangiye uburyo bwo gukora izi gali ya moshi zigezweho (Smart train). Ubu igiciro cyo kujyenda muri izi nyirukansi cyarazamutse kiva madorali 11-12 kujyenda muri gali ya moshi zisanzwe zitwara abantu muri uyu mijyi, cyigera ku madorali 33-38 kujyenda muri gali ya moshi zigezweho. Kugira ngo ujyende muri izi Smart train byibura bigusaba kwishyura umwanya mbere y’iminsi ibiri utangira urujyendo.

Ubwiza bw’iyi gali ya moshi uretse kuba yihuta kurusha izindi kwisi, imizigo y’umujyenzi uyicayemo iba irinzwe n’ibyuma by’ikoranabuhanga bikoresha imbaraga za interinet y’ikinyejana cya gatanu(5G), bigatanga ibimenyetso mbere yuko hari icyaba ku muzigo w’umujyenzi. Umujyenzi uri muri iyi nyirukansi aba yicaye ku ntebe ifite inyerekanamashusho (touch Screen)ndetse agakoresha internet nta kiguzi. Iyi gali ya moshi ubwayo iyo igeze aho igomba guhagarara irihagarika ndetse ikaba yakongera umuvuduko yagenderagaho mu gihe abagenzi bashate kwihuta.

Twabibutsa ko atari ubwa mbere igihugu cy’Ubushinwa gica agahigo nkaka kuko bwakoze uby’ubushobozi bwa interineti yihuta cyane (5G) mu Ukwakira 2019, nyuma ya 4G yari yakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2009.

Ibitekerezo

  • Ikinyarwanda mwandika mwagikuye hehe?
    Mwanditse: KUJYENDA, URUJYENDO, UMUJYENZI, n’ibindi. ....
    Bavuga (kandi bandika): KUGENDA, URUGENDO, UMUGENZI, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa