skol
fortebet

Ubutegetsi bushya bw’u Burundi nta kizere bufitiwe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubutegetsi bushya bw’u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye nta kizere bufitiwe mu kuzana impinduka mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu nkuko bigaragazwa na Raporo nshya ya komisiyo ya Loni ikora iperereza kuri iki gihugu.

Sponsored Ad

Komisiyo ya Loni yakoze Raporo yamuritswe kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020 ivuga ko yashingiye ku byabaye mu Burundi kuva muri Gicurasi 2019, cyane cyane ibyabaye mu rugendo rw’amatora yo mu kwa gatanu 2020.

Raporo ivuga ko habaye ubwicanyi, iyicarubozo n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ifungwa, kubuza abantu uburenganzira bw’ibanze, n’ibindi ivuga ko byakozwe ku mpamvu za politiki.

Ubwo iriya raporo yamurikwaga, Doudou Diène ukuriye komisiyo yayikoze yavuze ko igiteye inkeke ari uko abaregwa ibyo byaha bagihari. Ati:

Ikiduhangayikishije ni uko abantu bagiye bakora ibyo bagihari, kandi ubu bahawe imyanya ikomeye kurushaho, ntituvuze ko bazabikomeza ariko ni ikintu gihangayikishije. Ikindi gikomeye ni uko tutigeze tubona igikorwa na kimwe cyo gukurikirana cyangwa guhana abakomeje kuvugwa muri ibi bikorwa.

Mu batungwa agatoki mu kugira uruhare mu bikorwa bihonyoza uburenganzira bwa muntu i Burundi, harimo Imbonerakure, abategetsi bamwe, abapolisi n’abakozi b’urwego rushinzwe iperereza.

Raporo ya Komisiyo ya Loni ntivuga urutonde rw’abaregwa ibyaha ku nyoko muntu, mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere, gusa ikavuga ko abakoze ibyo byaha bashobora guhanwa n’urukiko rwa ICC, hatitawe kuba u Burundi bwarikuye muri urwo rukiko.

U Burundi bushinjwa guhonyoza uburenganzira bwa muntu, mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yarahiriraga kuyobora iki gihugu muri Kamena uyu mwaka guteza imbere uburenganzira bwa muntu biri mu byo yijeje Abarundi.

Raporo ya Komisiyo ya Loni yagiriye abategetsi b’u Burundi inama zitandukanye, zirimo: Kurekura abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru bafunzwe, kubaha uburenganzira bw’abatavuga rumwe na leta, kubaha ibyo bemeye mu kubahiriza uburenganzira bw’abagore n’abana no kubuza Imbonerakure gukoresha ububasha bw’inzego z’umutekano no guhana abazigize bakora ibyaha nk’ibyo.

Leta y’u Burundi kandi yasabwe guhagarika kwinjiza abana mu Mbonerakure no gusenya umutwe w’abana w’ishyaka CNDD-FDD witwa ’imishwi y’ibyiyoni’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa