skol
fortebet

Ubuzima bubi bwatumye zimwe mu ngabo za FDLR zishyikiriza Leta ya Kongo

Yanditswe: Sunday 10, Feb 2019

Sponsored Ad

Abasirikare 2 bo mu mutwe wa FDLR bananiwe gukomezanya urugendo rurerure na bagenzi babo ubwo bavaga i Kichanga, muri Kivu y’Amajyaruguru, berekeza muri Pariki y’igihugu ya Kahuzi Biega,bahitamo kumanika amaboko.

Sponsored Ad

Izi nyeshyamba 2 zananijwe n’urugendo rurerure zakoze iminsi myinshi, zihitamo kumanika amaboko mu ijoro ryo kuwa 04 Gashyantare 2019 zerekeza mugace ka Nyabibwe nijoro kwishyikiriza ubuyobozi.

Izi nyeshyamba ziri kumwe n’imbunda zazo,zavuze ubuzima bubi zimazemo iminsi ndetse zitangaza uko byari byifashe muri uru rugendo rurerure nkuko byatangajwe na Delphin Birimbi, Umuyobozi wa Sosiyeti Sivile ya Mbinga y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Bavuze ko abasirikare ba FDLR barekeje mu ishyamba rya Kahuzi Biega bajya kugera ku 6000, barimo abarwanyi 1000 n’imiryango yabo igizwe n’abasaga 5000.Nyuma y’iminsi bagenda batubwiye ko bananiwe bashaka ahari ikigo cyabafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Twabakiriye n’imbunda zabo 2 ndetse twiteguye kubashyikiriza Monusco kugira ngo ibafashe kwisubirira mu buzima busanzwe.

Nk’uko ikinyamakuru mediacongo.net kibitangaza,abaturage bo muri Kalehe bafite ubwoba ko izi nyeshyamba za FDLR zigiye guteza akavuyo mu gace kabo kuzuyemo amabuye y’agaciro, bityo bifuza umutekano uhagije wo kubarinda n’imitungo yabo.


Izi nyeshyamba zahisemo kumanika amaboko kubera ubuzima bubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa