skol
fortebet

Uganda: Ubwato bwari butwaye abakinnyi n’abafana bwarohamye mu kiyaga cya Albert bamwe bahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

Ubwato bwari butwaye ikipe n’abafana bayo bageraga kuri 50 bagiye gukina umukino wa gicuti,bwarohamye mu kiyaga cya Albert bituma abagera kuri 7 bapfa,abandi benshi baburirwa irengero.

Sponsored Ad

Ubu bwato bwari butwaye aba bantu bari bavuye ahitwa Fofo muri Hoima berekeza ku kibuga cy’ahitwa Runga gukinamukino wa gicuti kuri uyu wa Mbere, bwarohamye abagera kuri 7 bahita bahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’urubyiruko mu gace ka Fofo,Sadic Nyangireki,yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko iyi mpanuka y’ubu bwato yatewe n’imihengeri yadutse mu nyanja ubwo ubu bwato bwari bumaze guhaguruka bugeze mu nyanja rwagati.

Sadic Nyangireki yongeyeho ko ikirere cyari kibi cyane byatumye imiyaga ihuha muri iyi nyanja bibyara imihengeri yatumye ubu bwato burohama.Ikipe ishinzwe ubutabazi iracyashakisha ababuze aho kugeza ubu yamaze kurokora abantu 20.

Mu mwaka wa 2016 nabwo ubwato bwahitanye abakinnyi n’abafana bagera kuri 40 ubwo bwashakaga kwambukiranya ikiyaga cya Albert.

Abarokowe n’abarobyi bari hafi y’aho ubu bwato bwkoreye impanuka, bavuze ko benshi mu bantu bari muri ubu bwato batari bambaye amakoti atuma abantu batarohama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa