skol
fortebet

Ubwongereza bwategetse abantu kudakorana imibonano mpuzabitsina n’abo batabana

Yanditswe: Sunday 07, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Guverinoma y’Ubwongereza ku wa mbere Kamena 1, mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus, yashyizeho ingamba nshya zibuza abantu gusabana mu ngo n’umuntu wese utari mu rugo rwabo.

Sponsored Ad

Mbere, umuntu wese winjiraga mu rugo rw’undi muntu yaba yarenze ku mategeko yo gufunga, ariko ubu abantu bombi bashobora gukurikiranwa hakurikijwe ivugurura rishya ry’itegeko ryerekeye kurengera ubuzima (Coronavirus, Ibibujijwe) ryo muri 2020, ryashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ku wa mbere.

Amabwiriza mashya agira ati: ‘Nta muntu ushobora kwitabira igiterane kibera ahantu rusange cyangwa ku giti cye mu nzu, kandi kigizwe n’abantu babiri cyangwa benshi.’

Ukurikije amategeko mashya, abafite ‘urwitwazo rwumvikana’ gusa ni bo bemererwa guhurira mu ngo bonyine, bitarimo guhura ngo bakore imibonano mpuzabitsina.

Urwitwazo rwumvikana rurimo kwiruka cyangwa gukora siporo ku bakinnyi b’indashyikirwa, kugenda kw’abatishoboye ndetse n’abakozi b’ingenzi cyangwa bakenewe.

Abandi bantu bashobora gutanga urwitwazo rwumvikana harimo abantu bahurira mu mwanya wihariye wo kurera abana, ababyeyi batandukanye baba mu mazu atandukanye babonana n’abana babo, abantu batanga ubufasha bwihutirwa n’abitabiriye gushyingura.

Abapolisi bo mu Bwongereza basabwe gukwirakwiza hirya no hino umubare minini wabo kandi bagakoresha amande n’ifatwa ‘aho bibaye ngombwa’ nk’uburyo bwa nyuma – bashobora ‘kuyobora’ umuntu mu gutaha ariko nta ‘bubasha’ bafite bwo kuvana umuntu ahantu ku ngufu, Inama nkuru y’abayobozi ba polisi y’igihugu (NPCC) n’Ishuri ryigisha ib’igipolisi babitangaje mu mpapuro bahuriyemo.

Impanuro bagira abapolisi zirasobanura neza kandi ko amabwiriza / amategeko mashya ya coronavirus ‘adatanga imbaraga zo kwinjira.’ Downing Street nayo yagaragaje neza ko abapolisi badafite uburenganzira bwo kwinjira mu busitani kugira ngo barebe abarimo.

Aya mabwiriza mashya aje nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza za Anglia Ruskin na Ulster, bwerekanye ko Abongereza batandatu kuri 10 batigeze bakora imibonano mpuzabitsina mu gihe cyo gufunga.

Ibitekerezo

  • Ntabwo byashoboka ko abantu bareka ubusambanyi.Uretse na Leta,abantu bananiye Imana ibitubuza.
    Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa