skol
fortebet

UCL:Real Madrid yabonye umucunguzi mushya mu gihe Cristiano Ronaldo yatangiye kurebana ay’ingwe na Sarri

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

Nta mukinnyi wishimye ku isi kurusha umwana muto w’imyaka 18 w’umunya Brazil witwa Rodrygo Goes waraye afashije abafana ba Real Madrid kuvuza impundu ubwo babatizaga Garatasaray ibitego 6-0 mu gihe Ronaldo yatangiye gushwana n’umutoza we Maurizio Sarri bapfa kumusimbuza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu,nibwo amakipe yo mu itsinda A kugeza mu rya D yesuranye karahava ariko imikino yose yarangiye Real Madrid ariyo ikoze ibidasanzwe kuko yanyagiye Garatasaray bahuriye mu itsinda A ibitego 6-0 ibifashijwemo n’umwana muto w’imyaka 18 Rodrygo Goes watsinze ibitego 3 wenyine.

Uyu mwana muto yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 4 hanyuma kuwa 7 ashyiramo icya kabiri.ku munota wa 14 Real Madrid yahawe penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe Kroos hanyuma kapiteni Ramos ayitera neza cyane.

Ku munota wa 45 rutahizamu Karim Benzema yanze kurangiza igice cya mbere adatsinda ashyiramo igitego cya kane bajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri,Real Madrid yanze kuruma ihuhaho,ikomeza gusonga iyi kipe yo muri Turkia aho ku munota wa 81 Karim Benzema yatsinze igitego cya 5.

Abafana bose bari Santiago Bernabeu bakomeje kuririmba ngo ’Rodrygo, Rodrygo’ bituma uyu mwana yongera kubasusurutsa ashyiramo igitego cya 6 cyabaye icye cya 3 muri uyu mukino bimufasha gutangira kwandika izina muri iyi kipe y’ikigugu.

Muri iri tsinda A ikipe ya Paris Saint Germain inariyoboye yatsinze ikipe ya Club Brugge igitego 1-0,cya Mauro Icardi ku munota wa 22 bituma ishimangira umwanya wayo muri 1/16.

Mu itsinda B,ikipe ya Bayern Munich iherutse kwirukana umutoza wayo Niko Kovac, yatsinze Olympiacos ibitego 2-0 bya Leandowski na Ivan Perisic mu gihe Tottenham yanyagiriye ikipe ya Crvena Zvezda ku kibuga cyayo ibitego 4-0 birimo 2 bya Son wanze kwishimira igitego cye cya mbere mu rwego rwo kuzirikana Andre Gomes aherutse gukoreraho ikosa ryatumye avunika bikomeye.

Abandi bakinnyi batsindiye Tottenham barimo umunya Argentina,Giovanni Lo Celso,uherutse kugurwa ariko wabuze umwanya uhagije wo gukina hanyuma icya nyuma cyatsinzwe na Christian Eriksen.

Mu itsinda rya D habayemo udushya tudasanzwe ubwo ikipe ya Manchester City yanganyaga na Atalanta igitego 1-1 ariko agashya kabaye ni myugariro Kyle Walker wagizwe umunyezamu.

Manchester City yafunguye amazamu ku munota wa 07 w’umukino gitsinzwe na Raheem Sterling hanyuma cyishyurwa na Mario Pasalic.Ikipe ya Manchester City yahushije penaliti ku munota wa 43 yatewe nabi cyane na Gabriel Jesus.

Pep Guardiola yakoze agashya ku munota wa 81 ubwo umunyezamu Claudio Bravo winjiye mu kibuga asimbuye mugenzi we Ederson wari wavunitse,yahabwaga ikarita itukura,hanyuma ntiyinjiza undi munyezamu ahubwo ashyiramo Kyle Walker wakuyemo igitego.Undi mukino wabaye muri iri tsinda,Dinamo Zagreb yanganyije na Shakhtar Donetsk ibitego 3-3.

Mu itsinda D,ikipe ya Juventus yagowe bikomeye na Lokomotiv Moscow nubwo yayitsinze ibitego 2-1 gusa Cristiano Ronaldo yasimbuwe ku munota wa 81 na Paulo Dybala agaragariza uburakari umutoza Maurizio Sarri.

Juventus yafunguye amazamu ku munota wa 04 gitsinzwe na Aaron Ramsey gihita cyishyurwa na Aleksey Miranchuk ku munota wa 12.Juventus yagowe bikomeye n’iyi kipe yari imbere y’abakunzi bayo gusa Douglas Costa yayicunguye mu minota y’inyongera ayitsindira igitego cya kabiri cyayigejeje muri 1/16.

Ikipe ya Atletico ikomeje kwitwara nabi kuko yatsinzwe na Bayer Leverkusen ibitego 2-1 birimo icyo Thomas Partey yitsinze n’icya Kevin Volland mu gihe Alvaro Morata yatsindiye Atletico Madrid kun munota wa 90 nyuma y’aho Bayer Leverkusen yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 84 ya Nadiem Amiri.

Amakipe 3 yabonye itike ya 1/16 nyuma y’umunsi wa kane wo mu matsinda ni Juventus de Turin, Bayern Munich na Paris Saint-Germain.






Ibitekerezo

  • Uyu mwana w’imyaka 18 agiye gukira,bamuhembe hafi 1 billion/milliard FRW ku kwezi!! Ikibazo nuko feri ya mbere ari ukujya mu bakobwa nkuko n’abandi ba Stars babigenza,bagahinduranya abakobwa mu rwego rwo kwishimisha.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa