skol
fortebet

Abanyeshuri 65 barembeye rimwe, harakekwa ibiryo bihumanye

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2017

Sponsored Ad

Abanyeshuri 65 biga mu ishuri ry’ itorero Kangulumira Church of Uganda bahawe ibitaro nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari byarozwe.
Umuyobozi w’ ishuri aba banyeshuri bigaho yirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru. Aba bana bafashwe bagaragaza ibimenyetso byo gucibwamo bikabije, kubabara mu nda no kuruka.
Umwarimu wigisha kuri icyo kigo aba banyeshuri bigaho witwa Grace Nabitegero yavuze ko ku wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, umwe mu baturanyi b’ ikigo yazanye isosi y’ (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri 65 biga mu ishuri ry’ itorero Kangulumira Church of Uganda bahawe ibitaro nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari byarozwe.

Umuyobozi w’ ishuri aba banyeshuri bigaho yirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru. Aba bana bafashwe bagaragaza ibimenyetso byo gucibwamo bikabije, kubabara mu nda no kuruka.

Umwarimu wigisha kuri icyo kigo aba banyeshuri bigaho witwa Grace Nabitegero yavuze ko ku wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, umwe mu baturanyi b’ ikigo yazanye isosi y’ ibishyimbo akayivanga n’ isosi aba bana bari bateguriwe ku ifunguro rya nimugoroba.

Ubwo uyu muturanyi w’ ikigo yazana iyi sosi y’ ibishyimbo hari abanyeshuri bari bamaze kurya, bivuze ko batariye ku isosi ivanze n’ iyo uyu muturanyi yazanye, aba ngo nta kibazo bagize.

Uwazanye iyi sosi yavugaga ko isosi aba banyeshuri bateguriwe itameze neza avangamo iyo yindi avuga ko aribwo iyo sosi iramera neza.

Abariye kuri iyo sosi ivanze n’ iyazanywe n’ umuturanyi w’ ikigo bakimara kurya bahise bagaragaza ibimenyetso biro kuruka, kubabara mu nda no gucibwamo.

Abarimu bigisha kuri icyo kigo bavuga ko abatarariye kuri iyo sosi ivanze n’ iyazanywe n’ umuturanyi w’ ikigo nta kibazo bagize.

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kayunga aho byabereye yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kuba babiri inyuma barimo n’ umwe mu batetsi b’ ikigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa