skol
fortebet

Uganda:Abasirikare n’abapolisi bakoreye ibya mfura mbi abagore n’abagabo basanze muri Lodge bambaye ubusa

Yanditswe: Tuesday 07, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Abapolisi 11 n’abasirikare 6 bari ku burinzi bugamije kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo gukumira Coronavirus, basanze abagore n’abagabo muri ’lodge’ bamwe bambaye ubusa, babahata ibiboko ndetse babagaragura mu isayo.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu karere ka Amuru tariki ya 3 Mata 2020, aho mu mafoto yagiye hanze, aba bagore bagaragaraho inkoni zishushanyije ku bibuno byabo [batatewe isoni no gushyira hanze nyuma yo gufotorwa], abandi bagera kuri batandatu bagaragaraho isayo ku mubiri wose.

Umuturage yavuze ko hari mu ijoro, ubwo aba bapolisi n’abasirikare basohoraga aba bagore mu nzu, babategeka gukuramo imyenda no gushyira imibiri yabo cyane cyane imyanya y’ibanga mu isayo, babakubita n’inkoni. Uko aba bagore bubahirizaga iryo tegeko, ni ko aba bashinzwe umutekano basekaga nk’abishimiye ibyo bari kubona.

Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare n’igipolisi cya Uganda bwamenye aya makuru, buhita buta muri yombi aba bose bakoze ibinyuranyije n’inshingano bahawe mu mwuga wabo no muri ibi bihe.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’Igihugu, Brig. Gen. Richard Karemire, yavuze ko aba basirikare batandatu: Cpl. Awinyi Abor, Pt. Muhammed Makanga, Pt. John Mack Eboku, Pt. Robert Mutenga, Pt. Silvester Ayo na Pt. Emma Ahimbisibwe bazagezwa imbere y’Urukiko Gisirikare rwa Gulu ku wa kabiri tariki ya 7 Mata.

Nyuma y’aho Perezida Museveni yashyiriyeho ibwiriza ryo guhagarika ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwirinda akajagari kakwirakwiza iki cyorezo, hagaragaye abo muri LDU (Local Defence Unit) bahohotera abacuruzi b’udutaro. Uyu Mukuru w’Igihugu yarabimenye abisabira imbabazi ndetse yihanangiriza aba ba LDU.

Mu minsi mike ishize na none hagagaraye abapolisi bahohoteye umubyeyi utwite inda y’amezi arindwi, Museveni abimenye yategetse ko batabwa muri yombi, bishyirwa mu ngiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa