skol
fortebet

Uganda: Abavandimwe basabwe na Polisi ’kuguraana’ Abagore

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

I Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli mu gihugu cya Uganda, haravugwa inkuru y’abagabo babiri bemeranyie guhinduranya abagore kugirango babashe gukemura ibibazo bari bamaranye igihe.
Abo bagabo ni Paul Kiirya, w’imyaka 55 y’amavuko na Kagoda Malinzi w’imyaka 40 y’amavuko. Byose byatangiye aba bombi bapfa abagore.
Kiirya niwe wabanje kugaragaza uburakari yatewe no kuba Murumuna we Malinzi yaramwambuye umugore bari bafitanye abana 11. Icyo gihe uyu Kiirya yabwiye Polisi ikorera mu gace ka Kamuli (...)

Sponsored Ad

I Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli mu gihugu cya Uganda, haravugwa inkuru y’abagabo babiri bemeranyie guhinduranya abagore kugirango babashe gukemura ibibazo bari bamaranye igihe.

Abo bagabo ni Paul Kiirya, w’imyaka 55 y’amavuko na Kagoda Malinzi w’imyaka 40 y’amavuko. Byose byatangiye aba bombi bapfa abagore.

Kiirya niwe wabanje kugaragaza uburakari yatewe no kuba Murumuna we Malinzi yaramwambuye umugore bari bafitanye abana 11. Icyo gihe uyu Kiirya yabwiye Polisi ikorera mu gace ka Kamuli ko umuvandimwe we yamutwaye ibyishimo bye yari amaranye igihe.

Imbere ya Polisi, ati “Nshaka gusubirana umugore wanjye, tumaze imyaka 32 tubana, dufitanye n’abana 11. Sinshaka kumubura!

Ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa muri Uganda, cyatangaje ko umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Dennis Mudyope yemeza adashidikanya ko mu iperereza bakoze basanze Kiirya ari we wabanje gutwara umugore wa murumuna we mu Kuboza kwa 2016.

Uyu muyobozi avuga ko Malinzi yirukanye umugore we Proscovia Namugaya w’imyaka 35 y’amavuko ngo Kiirya [Akaba ari nawe mukuru] ngo yahise afata umwanzuro wo gukodeshereza uwo mugore amugira uwa kane wiyongera kuri batatu yari asanganywe.

Malinzi [Akaba ari nawe muto] ngo yaje kumenya ko mukuru we yahise acyura wa mugore yirukanye. Yakoze ibishoboka byose ngo amucyure ariko umugore amubera ibamba.

Kiirya n’umugore we Katirini Nabirye

Malinzi yafashe umwanzuro wo gutereta umugore mukuru wa Kiirya:

Muri Mutarama uyu mwaka, Malinzi yari yamaze kwemeza umugore wa mukuru we witwa ,Katirini Nabirye, banageze kure imishinga yo kubana. Mukuru we akibimenya yahise ajya gutanga ikirego kuri Polisi.

Uyu mugore wari wahisemo kwisangira murumuna w’umugabo we yabajijwe na Polisi niba ashobora gusubirana n’umugabo we ahakana yivuye inyuma ko adashoboka kongera gukora iryo kosa.

Yagize ati " Imana yasubije amasengesho yanjye. Nari maze imyaka 12 ntotezwa mu rugo rwa Kiira.”

Uyu mugore yabwiye Polisi ko mu myaka igera kuri 12 atigeze yishima kuko umugabo yakomeje kumufata nabi no kumukubita umunsi ku wundi.

Polisi yafashe umwanzuro ko abo bagabo bagurana abagore bya burundu kuko n’ubundi abana babo bafitanye isano ya hafi na buri umwe muri bo.

Kagoda Malinzi n’Umugore we Proscovia Namugaya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa