skol
fortebet

Uganda: Batatu baguye mu mirwano bapfa ubutaka abandi benshi barakomereka

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru, abantu 3 bo mu gace ka Juka gaherereye mu karere ka Amuru muri Uganda basize ubuzima mu mirwano itoroshye y’abapfaga amasambu, mu gihe abandi bagera kuri 21 bakomeretse bikomeye.
Iyi mirwano ngo yatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho birimo n’imihoro n’ibindi bya gakondo, ubwo bagabaga igitero kuri aba baturage batuye ku butaka bwateje umwiryane guhera muri 2015 babutujwwemo n’inzego z’ubuyobozi.
Iyi mirwano ibaye na none nyuma y’amezi 2 gusa muri aka gace hiciwe undi (...)

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru, abantu 3 bo mu gace ka Juka gaherereye mu karere ka Amuru muri Uganda basize ubuzima mu mirwano itoroshye y’abapfaga amasambu, mu gihe abandi bagera kuri 21 bakomeretse bikomeye.

Iyi mirwano ngo yatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho birimo n’imihoro n’ibindi bya gakondo, ubwo bagabaga igitero kuri aba baturage batuye ku butaka bwateje umwiryane guhera muri 2015 babutujwwemo n’inzego z’ubuyobozi.

Iyi mirwano ibaye na none nyuma y’amezi 2 gusa muri aka gace hiciwe undi muntu ndetse hagatwikwa inzu z’ibyatsi zari zituwemo n’aba baturage, zatwitswe mu buryo bw’imyigaragambyo.

Umuvugizi w’akarere ka Amuru, Michael Lakony yemeje ko aba bantu bishwe koko ndetse anatangaza amazina ya bo.

Yabwiye Daily monitor dukesha iyi nkuru ko aba bagizi ba nabi baje bitwaje imihoro, amacumu, imiheto n’ibindi.

Yavuze ko nubwo aba bantu 3 ari bo babaruwe ko baguye muri iyi mirwano, ko hari n’undi umwe watoraguwe mu ntera uturutse ahabereye ubwicanyi na we wari wanakomeretse cyane ariko bakaba nta cyemeza ko yishwe n’aba bagizi ba nabi wenda akaba yapfuye agerageza gucika ariko bamukomerekeje.

Abantu 21 b’abaturage b’aka gace bari mu bitaro bya St Mary’s Hospital biherereye muri kariya gace ka Gulu bari kuvurwa ibikomere bikabije kuko nab o ngo bias n’aho ari Imana yabarokoye.

Kugeza ubu, harabarurwa ingo zigera kuri 60 ziganjemo inzu z’ibyatsi zimaze gutwikwa n’aba bantu bashaka ko ubu butaka buba ubwabo mu gihe nyamara abahatuye nab o bavuga ko babuhawe na leta naho abasaga 1000 bakaba bari mu busembere.

Aba baturage bashaka gusubizwa ubutaka bwa bo bashinja leta kuba yarabubambuye ikabutuzamo abandi kuko bahakoreraga ibikorwa bya bo bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Gen Moses Ali, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’iterambere mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, ahakana aya makuru ko ubu butaka babutujeho abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho we avuga ko byakozwe byumvikanyweho kandi babona ko ari ngombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa